Ati ” Ahafi ni muri FIFA” Rurageretse hagati ya Gacinya Chance  Denis wahoze ayobora Rayon nyuma yaho yangiwe Kandidatire ye muri FERWAFA  

Gacinya Chance Denis  mwibaruwa yandikiye FERWAFA  yavuze ko kugeza magingo aya nemerewe kwiyamamaza nk’uko byemejwe mu bujurire.

Mpakanye kandi sinemeye ibikubiye mu ibaruwa yanyu iduhakanira kwiyamamaza ndetse tukaba twiteguye gushyikiriza ikibazo cyacu inzego za CAF na FIFA kugira ngo aka karengane gacike burundu maze tugire umupira ushingiye ku mucyo.

Gacinya Chance Denis yari yatanze kandidatire ku mwanya wa visi perezida wa kabiri muri FERWAFA ushinzwe tekinike mu matora azaba tariki ya 24 Kamena 2023.

Komisiyo y’amatora yaje kugaragaza ko atemerewe kwiyamamaza ajya kujurira muri Komisiyo y’ubujurire maze ivuga ko ubujurire bwe bufite ishingiro yemerewe kwiyamamaza.

Uyu munsi Komisiyo y’amatora yaje kongera kumumenyesha ko atemerewe kwiyamamaza muri aya matora kubera ko atujuje ubunyangamugayo.

Gacinya Chance Denis yahesheje  igikombe cy’Amahoro cya Rayon Sports  2016 ndetse na shampiyona ya 2016-17.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *