Umweyo muri APR FC   umwe muba kapiteni bayo aragenda mbere ya bose

Muri APR FC  baracecetse mwisoko ry’igura n’igurisha  ariko biravugwa ko  bahugiye mu mpinduka zizabanzirizwa no kwirukana abakinnyi bari hagati ya 9 na 12.

Uza kwisonga mu bagomba gusohoka muri iyi kipe y’Ingabo  zigihugu ni kapiteni wayo Imanishimwe Djabel.

Uyu musore yaje muri APR FC avuye muri mukeba Rayon Sports  yavejomo mu buryo butumvikanye neza kuko Rayon Sports yariziko imugurishije Gormahia yo muri Kenya bakisanga yageze muri mukeba w’ibihe byose.

Kubera ko mu masezerano ye na Rayon Sports bitari byemewe ko agurwa n’ikipe yo mu Rwanda, ngo nibwo yigiriye inama yo gushaka umwe mu bayobozi ba Gormahia banoza umugambi wo kubeshya Rayon Sports ko Gormahia yifuza kugura umukinnyi wabo, impande zombi zirumvikana Rayon Sports yishyurwa amafaranga yari mu masezerano, iha Djabel urupapuro rumwemerera kuva muri iyo kipe.

Manishimwe Djabel yatangiye gukinira Rayon Sports kuva mu mwaka wa 2014, ubwo yari avuye muri Isonga FC, akaba yarafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro muri 2016 na Shampiyona ya 2016/2017 n’iya 2018/2019, ndetse ayifasha gutwara Rwanda Super Cup muri 2017.

 

Abakinnyi nibura 12 bagomba gusohoka muri APR FC mbere ya tariki 30 Kamena 2023 kuko nibwo amakipe azakina TOTAL Energies CAF Champions League & Confederation Cup azaba yatanze urutonde.

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *