Mahoro Claudine wamenyekanye nk’umunyamakuru kuri Rdaio 10 niwe watwaye umutima w’umunyamakuru w’ikimenyabose Ismaël Mwanafunzi usanzwe akorera igitangazamakuru cya RBA ,yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower.
Ibi biroro Bridal Shower byabareye i Masaka mu rugo rwa mukuru wa Mahoro ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 17 Kamena 2023.
Bivugwa ko Ismaël Mwanafunzi yamaze gufata irembo hakaba hatahiwe umunsi w’ibirori by’ubukwe uzaba ku wa 1 Nyakanga 2023.
Ni ubukwe buzabera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, bukazabimburirwa n’umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu busitani bwa Musée Ethnographique y’i Huye.
Ni mu gihe umuhango wo guhana isezerano ryo gushyingirwa wo uteganyijwe kubera mu Chatedrale ya Butare mbere y’uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bwa Musée Ethnographique y’i Huye.
Mahoro Claudine ugiye kurushinga na Ismaël Mwanafunzi ni umunyamakuru ubimazemo igihe. Yamenyekanye mu binyamakuru bitandukanye nka Isango Star na Radio 10 na TV 10 icyakora amakuru avuga ko amaze igihe iby’itangazamakuru yarabihagaritse kuko yari asigaye aba hanze y’u Rwanda.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.