Umunya-Serbia Ljubomir “Ljupko” Petrović unafite ubwenegihugu bwa Bosnia agiye kugaruka i Kigali ari kumwe n’abatoza bazatoza APR FC muri politiki nshya yo gukinisha abanyamahanga
Petrović unafite ubwenegihugu bwa Bosnia agiye kugaruka i Kigali ari kumwe n’abatoza bazatoza APR FC muri politiki nshya yo gukinisha abanyamahanga.
Uyu mutoza w’imyaka 76 yatoje APR FC inshuro ebyiri mu 2014-2015 atwarana nayo Igikombe cya Shampiyona no mu 2017-2018 ubwo yatwaraga ibikombe bibiri icya Shampiyona n’icy’Amahoro.
Petrović yatangiye umwuga w’ubutoza mu 1982 ndetse yagize ibihe byiza dore ko yatwaye igikombe cya UEFA Champions league kicyitwa European Cup ubwo yari umutoza wa Red Star Belgrade mu 1991-92.
Gusa mu ikipe ya APR FC uyu mutoza ntabigwi yakoze byo kuba yagera kure mu mikino mpuzamahanga nubwo yatwaye ibikombe bya Shampiyona inshuro ebyiri ndetse akanongeraho igikombe cya Mahoro.
Umunya-Serbia, Ljupko Petrović, wahoze atoza APR FC ategerejwe mu Mujyi wa Kigali.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900