Rayon Sports yasinyishije uwari umunyamakuru ukomeye

Ngabo Roben wari umunyamakuru wa Radio/TV1, yerekeje muri Rayon Sports aho yatangiye inshingano nshya nk’umukozi ushinzwe itumanaho.

Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi yamuhaye ikaze ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Ngabo uzaba ushinzwe imbuga nkoranyambaga za Rayon Sports [zirimo na YouTube yayo] yinjiranye muri Murera na Umurerwa Delphin uzaba ufite inshingano za gafotozi wayo.

Umurerwa yari asanzwe ari afotorera  AS Kigali.

Rayon Sports kandi yanemeje ko yasinyishije umunyezamu Simon Tamale wakiniraga ikipe ya Maroons FC y’iwabo muri Uganda.

Rayon Sports yatangaje umukinnyi wa mbere yaguze (AMAFOTO)

Uyu munyezamu wabaye uw’umwaka muri shampiyona ya Uganda, Rayon Sports yamusinyishije imupapuye Mukura VS yari yamurambagije.

Tamale wasinye amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo gukorera ikizamini cy’ubuzima i Gikondo, bivugwa ko Rayon Sports yamuhaye Frw miliyoni 7 .

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *