Umutoza Warutegerejwe Muri APR FC ari muri koma

Uyu munya-Serbia  Petrović wavugwaga kuba yagaruka muri APR FC, ubu ari muri Koma nyuma y’impanuka y’imodoka.

Ni impanuka mpanuka y’imodoka ikomeye yakoreye iwabo mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.

Nyuma yo gukora impanuka akaba yarahise ajyanwa mu bitaro aho ubuzima bwe bumeze nabi, ni mu gihe uyu munyamakuru yongeye gutangaza ko ubu ari muri Koma.

Yakoze impanuka mu gihe byavugwaga ko agomba kugaruka muri APR FC nk’umuyobozi wa tekinike.

Uyu mugabo watwaranye UEFA Champions League na Red Star Belgrade mu 1991, yatoje APR FC mu 2014 yongera kuyigarukamo 2018.

Byavugwaga ko agomba kuza mu Rwanda ayoboye itsinda ry’abatoza bazatoza APR FC mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *