Abantu batatu batawe muri yombi muri Kenya nyuma yuko abakozi bo mu ruganda rukora ‘fromage’ (cheese) bivuzwe ko bategetswe kwiyambura imyenda ngo hagenzurwe uwari uri mu mihango (ubutinyanka mu Kirundi).
Umutegetsi yavuze ko umuyobozi (manager) wo mu ruganda Brown’s Food Company yateranyirije hamwe abakozi b’abagore kugira ngo amenye uwajugunye igikoresho cy’isuku yo mu mihango, kizwi nka ‘cotex’, cyamaze gukoreshwa, akakijugunya ahashyirwa imyanda hatabugenewe.
Uwo muyobozi w’umugore yategetse abagore kwiyambura nyuma yuko kugerageza kubona uwemera ko ari we wajugunye iyo ‘cotex’ ahatari ho nta cyo bigezeho.
Kompanyi Brown’s ivuga ko yahagaritse ku kazi uwo muyobozi ushinjwa gukora ibyo, mu gihe hategerejwe gukorwa iperereza.
Polisi ikorera mu mujyi wa Limuru, rwagati muri Kenya, yabwiye ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ko kubera ibyabaye abantu batatu bashobora kuregwa kwibasira abandi mu buryo buteje isoni.
Muri videwo yatangajwe kuri Facebook, senateri Gloria Orwoba yavuze ko yahamagawe kuri telefone agahabwa ubutumwa “bubabaje” bujyanye n’ibyabaye ku wa mbere nijoro.
Yavuze ko umuyobozi “yari yasanze igikoresho cy’isuku yo mu mihango kiri hamwe mu hajugunywa imyanda kandi, uko mbyumva, aho hantu hajugunywa imyanda ntihari hagenewe kujugunywa ibikoresho by’isuku yo mu mihango”.
Senateri Orwoba, uhagarariye abagore muri sena ya Kenya, akaba ari n’impirimbanyi iharanira ko abagore badakozwa isoni no kuba bajya mu mihango, yongeyeho ko mbere uwo muyobozi yari yateranyije abagore ababaza ubajugunye iyo ‘cotex’ aho.
Nuko ubwo yari abuze igisubizo, ngo yari “acyeneye gutahura uri mu mihango kugira ngo ashobore guhana umuntu wajugunye igikoresho cy’isuku yo mu mihango aho hantu hajugunywa imyanda”.
Senateri Orwoba yavuze ko nubwo yari yagerageje kugira uruhare mu gucyemura icyo kibazo, urwo ruganda rutashoboye gucyemura icyo kibazo n’abakozi barwo.
Mu itangazo riri ku rubuga rwa internet rwarwo, uruganda Brown’s Food Company rwavuze ko “rubabajwe” n’ibyabaye kandi ko icyo kibazo “ntigitanga ishusho y’imikorere y’uruganda muri rusange”.
Iryo tangazo rigira riti: “Ikindi turimo gukora ni ukuvugana n’inzobere mu buzima bw’abagore kugira ngo ifashe mu guhugura abakozi, kunoza kuvugana, no kongerera imbaraga gahunda n’imikorere bisanzweho byacu”.
Urwo ruganda rwongeyeho ko rurimo gukora kuburyo hakorwa iperereza ryigenga.
Polisi yabwiye ibitangazamakuru byo muri Kenya ko abapolisi “bakoze iperereza ryimbitse banabaza ababikorewe mbere yo guta muri yombi [abantu] batatu bacyekwa”.
Polisi yanavuze ko ibintu nk’ibyo byari byarabaye no mu zindi nganda zo muri ako gace.
Umukuru wa polisi ikorera muri ako gace, Philip Mwania, yagize ati: “Twakusanyije amakuru yizewe ko ingeso yo gutesha agaciro no gukoza isoni imaze igihe kirekire iriho. Ndashaka kuburira abakoresha nk’abo ko ubutabera buzatangwa vuba aha ku babikorewe bose”.
Impirimbanyi zivuga ko gukoza isoni abagore kuko bajya mu mihango ari ikibazo gikomeye muri Kenya.
Src:BBC
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900