APR FC  ikoze impinduka zikomeye

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu irimo kwiyubaka yamaze kwemeza Rtd Cpt Eric Ntazinda nk’umukozi mushya ushinzwe ubuzima bwa buri muri munsi bw’iyi kipe (Team Manager) aho yasimbuye Major Uwanyirimpuhwe Jean Paul.

Si mu bakinnyi gusa kuko ikomeje kwiyubaka no ku bindi bice aho yamaze gushyiraho Team Manager mushya, Rtd Cpt Eric Ntazinda usimbura Major Uwanyirimpuhwe Jean. Ntazinda yigeze kubaho Team Manager w’iyi kipe hagati ya 2003 na 2009.

Uretse Team Manager, iyi kipe yamaze kuzana mu batoza bayo Ndizeye Aime Desire Ndanda wakiniye iyi kipe igihe kinini aho bivugwa ko agomba kuba umutoza w’abanyezamu asimbura Mugabo Alex.

Ni nyuma yo kubona abatoza, Thierry Froger watoje amakipe arimo TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo USM Alger yo muri Algeria.

Azaba yungirijwe na Khouda Karim bakoranye muri USM Alger mu gihe Dr Adel Zrane waminuje mu birebana n’ubuzima bw’abakinnyi, yahawe akazi ko kuzajya yongerera abakinnyi imbaraga.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *