Amajyaruguru: Ba Meya batatu na Gitifu w’Intara birukanywe ku mirimo

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko nyuma y’isesengura rimaze gukorwa rikagaragaza ko bamwe mu bayobozi batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho, kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Kanama 2023, abayobozi bakurikira bakuwe ku mirimo yabo.

I. Mu biro by’Intara y’Amajyaruguru: Hirukanywe Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, hashyirwaho Nzabonimpa Emmanuel umusimbuye kuri uwo mwanya by’agateganyo.

II. Akarere ka Musanze: Hirukanywe Ramuli Janvier wari umuyobozi w’Akarere, hashyirwaho Bizimana Hamiss nk’umuybozi w’Agateganyo.

2. Hirukanywe Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

3. Twagirimana Innocent, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi.

4. Musabyimana François, wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

III. Akarere ka Gakenke:

1. Nzeyimana Jean Marie Vianney, wari Umuyobozi w’Akarere, hashyizweho Niyonsenga Aimé François, nk’Umuyobozi w’agateganyo.

2. Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari umuyobozi mukuru w’imirimo rusange.

3. Kalisa Ngirumpatse Justin, wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

4. Museveni Songa Rusakuza, wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.

IV. Akarere ka Burera: Hirukanywe Uwanyirigira Marie Chantal, wari umuyobozi w’Akarere hashyizweho Nshimiyimana Jean Baptiste, nk’umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo.

Aba bayobozi bose birukanywe mu kazi, nyuma y’ibirori biherutse kubera mu Kinigi byo kwimika Umutware w’Abakono.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *