Maurice Mugabowagahunde yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye Dancilla Nyirarugero wagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare.
Dr. Patrice Mugenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda.
Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika.
Nyirarugero asimbuwe ku buyobozi bw’intara y’Amajyaruguru nyuma yo kujya kuri uwo mwanya muri Werurwe 2021.
Ahinduriwe umwanya nyuma y’iminsi mu ntara y’Amajyaruguru havugwa ibibazo bitandukanye n’iyirukanwa ry’abayobozi, bazira kutuzuza inshingano no kudakumira ibyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Muri iki cyumweru abayobozi bagera ku icumi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, birukanywe na Perezida wa Repubulika nyuma yo kutuzuza inshingano zabo zijyanye zo kurengera ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Maurice Mugabowagahunde wagizwe Guverineri yari asanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Ubushakashatsi no gushyiraho za Gahunda muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Dr Patrice Mugenzi wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RCA yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuhinzi. Ni inzobere mu bijyanye n’ubuhinzi bugamije ubucuruzi dore ko abimazemo imyaka 15.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.