Mudugudu wakubiswe azira gufuhira ihabara rye

Mu ijoro ryo Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023, Nibwo hasohotse amakuru avuga ko Ntirenganya Sereveriyani, umukuru w’umudugudu wa Musimbi akagali ka Juru mu murenge wa Gahini akarere ka Kayonza yakubiswe n’abaturage bapfa indaya.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu wa Musimbi barimo abatungwa agatoki ko ari bo basagariye mudugudu ndetse n’ abakora umwuga w’irondo muri ayo masaha yo mu gicuku, bavuga ko uyu mudugudu yari yanywereye mu kandi kabari ahubwo mu gutaha aca ku kandi kabari ari naho yasanze umwe mu bari mu kabari ari kumwe n’umugore bivugwa ko yari inshoreke ye.

Amakuru aturuka muri ako kabari avuga ko mudugudu yahise agira umujinya agahita ategeka nyiri kabari guhita afunga akabasohora hanze ari nako yabwiraga abari mu kabari gusohoka bagafunga.

Nyuma yo kubona ko akabari gafunzwe kwaba ari uguhohotera nyirako kandi ikibazo cyari uwakanyweragamo, wa musore yasabye mudugudu kureka nyiri akabari ahubwo agahita ataha akareka guteza umutekano muke nkuko ubuyobozi bwabivugaga.

Mudugudu ngo yahise yadukira wa musore nawe amufata mu mashati noneho imirwano itangira gutyo biviramo uwo musore gukomeretswa n’inkoni ya mudugudu ubwo yayimukubitaga mu mutwe nkuko umwe mu bakorana nawe ku munara yabihamirije BTN TV dukesha iyi nkuru ku murongo wa Telefoni.

Umuturage watanze amakuru, avuga ko nyuma y’uko mudugudu akubise mugenzi we inkoni mu mutwe byamuteye uburwayi ku buryo no gukora akazi byari byanze kandi ariho akesha imibereho ye.

Ati “Mudugudu yamukubise inkoni mu mutwe ubwenge buragenda ariko ku bw’amahirwe arongera amera neza. Kuva yakubitwa ntiyongeye kugira icyo akora kuko yaribwaga cyane ku mutwe”.

 

Iyi TV ivuga ko Mudugudu yakubiswe ndetse yamaze kugeza ikirego muri RIB.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *