Umukinnyi w’Umunyarwanda yiciwe mu gihugu cya Kenya

Rubayita Sirage, Umukinnyi w’Umunyarwanda wakinaga umukino wo gusiganwa ku maguru, yitabye Imana aguye muri Kenya,aho yapfuye nyuma yo kugirana amakimbirane nundi mu kinnyi wo muri icyo gihugu bapfa umugore.

Iyi nkuru kandi yatangajwe n’ikinyamakuru Standard Kenya aho cyagarutse ku kishe uyu mukinnyi w’umunyarwanda wapfuye kuwa kane w’icyumweru cyashize.

Ubwo aba bombi bahanganaga bapfa umugore byavuyemo imirwano yatumye Rubayita  ahasiga ubuzima.

Ihangana ry’aba bakinnyi bombi ryaturutse ku kuba barapfaga umugore, bituma barwana hagati yabo, byatumye Rubayita ahasiga ubuzima ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Umuyobozi wa polisi muri Keiyo y’Amajyaruguru, Tom Makori, yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye habaho imirwano hagati y’abakinnyi bombi. Ni mu gihe ibimaze kuboneka bigaragaza ko icyabaye nyirabayazana ari urukundo bombi bari bahuriyeho n’umugore.

Umutoza uba hafi y’aba bombi yagize ati “Twakiriye amakuru ku wa Kane ko abakinnyi babiri barwanye bapfuye umugore. Umukinnyi w’Umunya-Kenya yatubwiye ko yashyingiranywe n’uwo mugore, kandi ko Umunyarwanda yahoze ari umukunzi w’umugore we. Ayo ni yo makuru dufite. Turizera ko polisi izakora iperereza rirambuye.”

Mu kiganiro cyafashwe hagati y’ukekwa n’undi mutoza wo muri Iten, Khamala yasobanuye ko yabanaga n’uwo mugore, hakaba hari hashize amezi abiri. Yongeyeho ko uwo mukunzi we yari yaratandukanye n’uyu mukinnyi w’Umunyarwanda mbere yo kujya kubana na we.

Umunya-Kenya uvugwaho kwica Rubayita ni Dancan Khamala, aho uretse kuba asanzwe asiganwa ku ntera ngufi, afite ‘salon de coiffure’ ndetse akaba umutoza muri ‘gym’ mu Mujyi wa Iten.

Kugeza ubu, ukekwa n’umugore uvugwaho kuba intandaro y’amakimbirane yose batawe muri yombi, bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Iten kugira ngo babazwe.

Makori yagize ati “Ukekwa yarafashwe. Azagezwa imbere y’urukiko ubwo tuzaba dusoje iperereza. Ukuri ku cyateye urupfu kizamenyekana nyuma y’iperereza.”

Rubayita Sirage witabye Imana  yari afite imyaka 34,akaba yakinaga  intera zitandukanye zirimo gusiganwa metero 5000 n’ibihumbi 10.

ubayita ni umwe mu bakinnyi bari basanzwe bazwi mu Rwanda aho mu masiganwa yaherukaga kugaragaramo harimo Huye Half Marathon yakinwe mu 2020, akaba uwa gatatu ubwo yakiniraga Ikipe ya NAS (New Athletic Stars).

Yabonye kandi umwanya nk’uwo muri Kigali Half Marathon iheruka gutegurwa mu Ukuboza 2019.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *