Nyuma yo gutandukana na Manishimwe Djabel wari kapiteni w’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu, Buregeya Prince wari umwungirije ni we wagizwe kapiteni mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.
Bidateye kabiri, uyu musore ukina mu bwugarizi yafashe umwanzuro wo gusubiza igitambaro aho avuga ko abona atazabishobora.
Bivugwa ko mbere y’umukino ubanza wa Gaadiika FC w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, Buregeya Prince abakinnyi bamutumye kubabariza ubuyobozi niba ku mukino wo kwishyura na wo uzabera mu Rwanda kandi wagombaga kubera muri Somalia bazabona misiyo nk’uko byari bisanzwe iyo bakiniye hanze y’igihugu.
Ubuyobozi bukaba bwaramusubije ko ibyo bazabivugana nyuma y’umukino ubanza.
Umukino ubanza wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, warangiye amakipe yombi anganya 1-1, ntabwo ubuyobozi bwishimiye uyu musaruro.
Nyuma y’umukino bwagiye kuvugana n’abakinnyi mu rwambariro babereka ko batishimye maze bukomoza no kuri kapiteni wagiye gusaba amafaranga n’umukino ubanza utararangira, bamubaza impamvu atari kurindira ngo umukino ubanza urangire cyangwa niba ayo mafaranga ari yo yihutirwaga.
Ntabwo Buregeya Prince yabifashe neza, nk’umukinnyi wari uzi ko yavuganiraga bagenzi be bamutumye ahitamo guhita asezera ku nshingano zo kuyobora bagenzi be.
Abarimo n’umutoza baramwinginze ariko we avuga ko bitashoboka icyemezo yagifashe atisubiraho.
Iyi kipe bivugwa ko yaje gushyiraho kapiteni mushya ari we Omborenga Fitina akungirizwa n’Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman.