Senegal yihindutse FERWAFA 

Biravugwa kandi ko FERWAFA yari yageneye Senegal akayabo kugira ngo yemere kuza gukinira mu Rwanda ariko irabyanga.

Igihugu cya Senegal cyandikiye CAF ko cyaganiriye n’u Rwanda ko umukino wo kwishyura wazabera i Kigali baremeranya ariko ko nta nyandiko bagiranye yo gukorana.

Muri iyo baruwa yagiye hanze,Senegal yabwiye CAF ko nta nyungu n’imwe bafite yo kuza mu Rwanda gukina n’u Rwanda ariyo mpamvu batiteguye kuza.

Bavuze ko umukino ubanza wabereye i Dakar aribo bafashije u Rwanda muri byose ndetse ko babyemeye kuko bashakaga gufasha u Rwanda ariko nta mpamvu ibazirika yatuma baza mu Rwanda.

Senegal yavuze ko hari umukino wa gicuti bafitanye na Algeria nyuma bityo bataza mu Rwanda ngo babone uburyo bwo kujya muri icyo gihugu.

Iki gihugu cyavuze ko uyu mukino ugomba kubera muri Senegal aho wabereye kuko ngo ntacyo byica mu mategeko ya CAF.

Senegal yabwiye CAF ko abayobozi ba FERWAFA mu Rwanda binangiye banga kwemera gusubira gukinira muri Senegal kandi ko bo ntacyo bazahindura.

Ikipe y’Igihugu Amavubi yakiniye na Senegal i Dakar muri Senegal mu mukino wa kabiri w’ijonjora mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire umwaka utaha.

Nubwo uyu mukino wari uteganyijwe kubera I Huye,wimuriwe i Dakar muri Senegal , kubera ko iyo stade yarimo kuvugururwa.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA ryari ryatangaje ko ryumvikanye na Senegal ko umukino w’Amavubi na Senegal wari uteganijwe gukinirwa mu karere ka Huye tariki 7 Kamena ukinirwa muri Senegal, uwo kwishyura ugakinirwa mu Rwanda.

Umukino ubanza niko byagenze wabereye muri Senegal ndetse iki gihugu gitsinda u Rwanda bigoranye igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa nyuma kuri penaliti yatewe na Sadio Mane.

Icyakora ibi byahindutse ku munota wa nyuma aho iki gihugu cyanze kuza mu Rwanda ngo bakine kuko ngo nta masezerano bagiranye uretse kumvikana mu magambo.

Umukino ikipe y’igihugu Amavubi izakinamo na Senegal mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika,AFCON 2023, uteganyijwe tariki ya 9 Nzeri byatumye habaho impinduka ku mikino y’umunsi wa 3 wa shampiyona.

U Rwanda ruzatangira kwitegura uyu mukino tariki 4 Nzeri,hanyuma rukina na Senegal mu mukino utazagira icyo urumarira kuko tirwasoza ku mwanya wa Kabiri usabwa ngo ubone itike.

Mu iri tsinda kandi rya L, Senegal irayoboye n’amanota 13 irakurikirwa ku mwanya wa kabiri na Mozambique n’amanota 7, Benin iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota atanu naho ikipe y’igihugu y’u Rwanda ku mwanya wa Kane n’amanota abiri.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *