Habitegeko François yirukanywe ku nshingano za Guverineri

François Habitegeko wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba guhera muri Werurwe 2021 yakuwe mu nshingano na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. 

Habitegeko yabaye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Alphonse Munyantwari wari kuri uwo mwanya kuva mu mwaka wa 2016.

Icyo gihe Habitegeko na we yari avuye ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yabereye Meya kuva mu mwaka wa 2011.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rinatangaza ko Perezida Kagame yakuye mu nshingano Madamu Espérence Mukamana wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Ni imyanzuro Umukuru w’Igihugu yafashe ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112 no ku Itegeko Nomero 14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imikorere n’imitunganyirize by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *