Umunyamakuru wa Flash FM Umuhoza Honore agiye kurega RIB

Umunyamakuru umuhoza Honore wa Radio/ TV  Flash yarekuwe nyuma y’iminsi atawe muri yombi, avuga ko yiteguye kurega RIB kuko yafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko

Ku munsi w’ejo nibwo amakuru yamenyekanye ko uyu munyamakuru yaba yatawe muri yombi azira gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.

Uwa bwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru avuga  ko kuwa kabiri w’iki cyumweru ari bwo yatawe muri yombi mu karere ka Musanze ariko aza gufungirwa mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ifungurwa rye ritamenyeshejwe umuryango we.

Yagize ati”Baramfashe ngiye mu kazi, muri uko kumfata ntabwo bemeye ko ngira abo mpamagara cyangwa ngira abo menyesha. Bahita bambwira ngo ugomba koherezwa i Kigali kuko ari ho ibinshinja biri. Narategereje, imodoka iva i Kigali ari njye ije gutwara.”

Uyu avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwamushinjaga gushyira ibiteye isoni kuri Youtube.

Umuhoza atangaza ko yahagaritse gukora ibyo biganiro mu mpera z’umwaka wa 2021.

Icyakora avuga ko hari abagiye bamwiyitirira nyuma yuko abiretse, bagafata amashusho yigeze gukoresha, bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Uyu munyamakuru  avuga ko mu gutabwa muri yombi kwe byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bityo ko agiye gushaka uko nawe atanga ikirego.

Yagize ati “Bamfata ntibigeze bamenyesha icyo ndegwa, ntibigeze bampa guhamagara ngo menyeshe abo mu muryango. Hari kuwa kabiri, kuwa gatatu haragera nkiri aho ntaramenyeshwa icyo ndegwa. Abo mu muryango nibo batabaje ngo twabuze umuntu.”

Uyu avuga ko ku mugoroba w’ejo tariki ya 1 Nzeri 2023, ahagana saa tatu(21h00) ari bwo yarekuwe nyuma y’ibazwa ry’ubugenzacyaha.

Yiteguye gutanga ikirego

Ati “Umunyamategeko wanjye icyo agiye kumfasha ni uko tugiye kurega Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kuko ntabwo bubahirije amategeko mu ifungwa ryanjye. Urumva ntibyakozwe, iminsi irashira nkiri muri kasho, biza kumenyekana ari uko umuryango utanze ikirego ko wabuze umuntu.”

Ifungwa rye ntacyo Urwego rw’Ubugenzacyaha rwigeze rubitangazaho.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *