Inyubako izwi nka L’Espace yibasiwe n’inkongi

Iyi nzu yibasiwe n’inkongi isanzwe ikorerwamo ibikorwa by’imidagaduro, igikari cyayo cyari kibitse ibintu bitandukanye birimo ikawa n’ibikoresho byifashishwa mu muziki.

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi yahise ihagera itangira kuzimya iyi nkongi itarafata izindi nyubako zihegereye, nk’isomero Rusange rya Kigali.

Kubera ubukana uyu muriro wari ufite, hari ibyago byinshi ko iyi nkongi yashoboraga no gufata izindi nyubako byegeranye ndetse na sitasiyo ya lisanzi ya Engen ihegereye, ariko kuko ubutabazi bwihuse, nta zindi nyubako ndetse n’ibindi bikorwa byibasiwe n’uyu muriro cyangwa ngo igire uwo ihitana.

Haracyakorwa iperereza ku cyateje iyi nkongi, no kubarura ibyangijwe na yo byari muri iyi nyubako.

Iyi nyubako yakorerwagamo ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro nk’ibitaramo by’abahanzi, ibirori by’imideli, ikinamico, ikaba yanakorerwagamo n’abantu batandukanye barimo n’abari bahafite ibikoresho by’ishuri rya Muzika rya Nyundo.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *