Urubanza rwa Tity Brown umaze iminsi asabirwa ubutabera rwogeye gusubikwa ku nshuro ya 6

Urubanza rw’umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Tity Brown rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023 , rwongeye gusubikwa nyuma y’igihe kinini asabirwa ubutabera n’ibyamamare bitandukanye.

Titi Brown ryasubitswe ryimurirwa ku wa 13 Ukwakira 2023, nyuma yo gusanga hari ibindi bimenyetso bishya ubushinjacyaha bwashyize muri dosiye ye agomba kwireguraho.

Mu Ukuboza 2021 nibwo Tity Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Uyu musore utaranyuzwe n’iki cyemezo yahise ajurira, mu gihe byari byitezwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari kuburanisha ubu bujurire ku wa 30 Ugushyingo 2022 byanzuwe ko rusubikwa, rushyirwa ku wa 8 Gashyantare 2023.

Ku wa 8 Gashyantare 2023 nabwo uru rubanza rwongeye gusubikwa rushyirwa ku wa 22 Gashyantare 2023.

Iki gihe nabwo rwongeye gusubikwa rushyirwa ku wa 14 Werurwe 2023 aribwo rwaherukaga gusubikwa rwimurirwa ku wa 18 Gicurasi 2023, none nabwo rwongeye gusubikwa.

Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Umubyeyi w’umwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.

Umwana yajyanywe ku bitaro bya Kibagabaga kuvuzwa, maze isuzuma ryakozwe n’abaganga rigaragaza ko atwite.

Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije.

Ku busabe bw’umwana, iyi nda yakuwemo hafatwa ibizamini nyuma yo kuyikuramo bihuzwa n’ibya Tity Brown, Ubushinjacyaha bukaba bwaragaragarije Urukiko ko hari raporo ya muganga igaragaza ko basanze ari uyu mubyinnyi wamuteye inda.

Ubushinjacyaha kandi bweretse Urukiko icyemezo cy’amavuko cyemeza ko uwo mwana w’umukobwa yavutse tariki 1 Mutarama 2004 bityo yasambanyijwe afite imyaka 17.

Mu iburana, Titi Brown yahakanye iki cyaha icyakora yemera ko uyu mukobwa bahuye nubwo atigeze yinjira mu nzu iwe.

Uyu mubyinnyi yabwiye Urukiko ko umukobwa yamubwiye ko aje kumureba ndetse anagera iwe, ariko ahamya ko atigeze yinjira mu nzu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *