Aba motari bakoresha Moto za lisansi batangiye kuguranirwa izikoresha amashanyarazi

Mu mujyi wa Kigali abamotari bakoresha moto zinywa Lisansi batangiye kuguranirwa izikoresha amashanyarazi mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Ku wa kane Tariki 121 Nzeri 2023 nibwo byatangajwe n’ubuyobozi bw’Uruganda rukora moto zikoresha amashanyarazi rwa Spiro mu kiganiro rwagiranye n’itangazamakuru.

Muri iyi gahunda iki kigo cya Spiro cyatangaje ko kimaze kuguranira abamotari 300 moto zikoresha lisansi rukabaha izikoresha amashanyarazi.

Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Spiro, Nkurunziza Dominique, yavuze ko bahisemo kujya baha abamotari moto zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda guhumanya ikirere no kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Ubu tumaze guha abamotari 300 moto z’amashanyarazi kandi turateganya ko mu mwaka utaha tuzaba tumaze guhindurira abamotari bagera ku bihumbi 15.”

Yongeyeho ko moto zikoresha lisansi baba bahawe n’abamotari nyuma yo kubaha izikoresha amashanrazi bagiye kujya bazisenya bakazibyaza undi musaruro.

Abamotari bemea ko izi moto za Spiro zibaha inyungu nyinshi

Spiro yemeje ko umwaka utaha uzarangira imaze kuzana mu Rwanda moto zikoresha amashanyarazi zirenga ibihumbi 10

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *