Nyuma y’igihe atumvikana “Nizzo” yagarutse mu yindi sura afungura studio ya ‘Podcast’

Nizzo Kaboss wamenyekanye  mu itsinda rya Urban Boys,agarutse mu ruhando  nyuma y’igihe atumvikana yafunguye studio agiye kujya akoreramo ibiganiro bizwi nka ‘Podcast’ mu rwego rwo gutambutsa ibitekerezo bye n’iby’abandi ku bijyanye n’imyidagaduro.

Uyu muhanzi ubwo yaganiraga n’Igihe yavuze ko iyi studio ya Podcast ayifunguye yunganira Urban Records y’umuziki yongeye gufungura imiryango nyuma y’igihe idakora.

Ati “Nafunguye studio ya Podcast izaba yunganira iy’umuziki yari imaze igihe yarafunze, kuri ubu twamaze kuyivugurura ndetse mu minsi mike iraba yatangiye gukora neza.”

Nizzo ubwo yagarukaga kuri iki gikorwa yavuze ko ibiganiro bye bizibanda ku bitekerezo bikomoza ku myidagaduro, aho azajya atanga ibye ariko akiyambaza n’iby’abandi basanzwe babarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange.

Nizzo Kaboss ni umwe mu bari bagize itsinda rya Urban Boys kugeza mu 2017 ubwo ryagiraga ibibazo, nyuma y’uko Safi Madiba arisezeyemo.

Kugeza  ubu itsinda rya Urban Boys ntirigihari buri wese yaciye inzira ze dore ko Nizzo ari we wenyine usigaye mu Rwanda, abandi bagenzi  be bakaba baragiye  hanze y’u Rwanda.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *