Mu karere ka Nyaruguru haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 13 y’amavuko wiga ku Rwunge rw’amashuri rwa Kiyonza mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, yafashwe afite umuhoro n’icyuma ku ishuri ashaka gutema bagenzi be.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Igihe avuga ko uwo mwana akiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri abanza kubera ko yagize ibibazo mu buzima byo kutitabwaho n’ababyeyi biba ngombwa ko atinda gutangira ishuri akajya asibira kenshi kubera kwiga nabi.
Ku wa 25 Kanama 2021 ni bwo yafashwe yinjiranye ku ishuri umuhoro n’icyuma ashaka gutema bagenzi be ahita ashyikirizwa inzego z’umutekano n’ubuyobozi.
Ubusanzwe atuye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Mbuye aho abana na Sekuru na Nyirakuru kuko nyina yamutaye ari uruhinja ajya muri Tanzania gushaka ubuzima naho se ajya i Kigali gushaka undi mugore.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Aphrodis Nkurunziza, yabwiye IGIHE ko ku wa 24 Kanama 2021 uwo mwana yari mu ishuri arimo kwiga hamwe na bagenzi be nyuma aza gusohoka ajya hanze. Amaze gusohoka mwarimu yaramushatse amubuze, umunyeshuri mugenzi we avuga ko yasohotse.
Nyuma yaho batashye uwo mwana yafashe mugenzi we bigana amutura hasi atangira kumuniga amuziza ko yamureze kwa mwarimu ko yasohotse, ariko abandi banyeshuri barabakiza.
Bukeye mu gitondo ku wa 25 Kanama 2021 umubyeyi wa wa munyeshuri wakubiswe yaje ku ishuri kugira ngo akurikirane ikibazo cy’umwana we. Byabaye ngombwa ko bahamagara uwamukubise batumaho na Sekuru, ariko birangira yirukanse ajya mu rugo kuzana umuhoro n’icyuma.
Nkurunziza ati “Yarirukanse ajya iwabo kwa Sekuru azana umupanga n’icyuma yakenyereyeho ku ikabutura arenzaho ishati. Araza yinjira mu kigo, abandi bana bamubona inyuma y’ishuri ahari ubwiherero afite umupanga ashaka kugira n’umwana umwe atema ariko abandi bana barirukanka bavuze induru. Biba ngombwa ko bamufata bamuzana ku buyobozi.”
Akomeza avuga ko bahise batumaho Sekuru umurera, agaragaza ko umwana yamunaniye kuko ngo ahora amwiba amatungo magufi, amafaranga n’ibikoresho.
Ati “Ukabona ko mu by’ukuri ari umwana ugoye kuko atigeze abona uburere n’urukundo rw’ababyeyi, yahuye n’ibibazo byo guteranywa mu buzima.”
Avuga ko kuri ubu umwana bamusubije kwa Sekuru aho asanzwe aba ariko bari gukorana n’imiryango ye kugira ngo akomeze kwigishwa no kuganirizwa, barebe ko yahinduka agakomeza kwiga.
Ati “Twasabye Sekuru gukomeza kumwihanganira kandi natwe turakomeza kumufasha kumuganiriza no kumwigisha kugira ngo asabe imbabazi bagenzi be ko ibyo yakoze atari byo atazabyongera, akomeze kwiga neza.”
Uwo mwana nta muvandimwe bavuka kuko nyina yamubyaye ari umwe amusigira basaza be, nabo banga kumurera bamuzana kwa sekuru ubyara Se.