Aratakamba ngo umugore we afungurwe Sew’umwana uherutse kuri Perezidansi gusaba gufashwa kujyanwa mu ishuri rya FC Bayern Munich

Izabitegeka Innocent, umubyeyi w’umwana witwa Ishimwe Innocent uherutse kujya ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, asaba gufashwa kujyanwa mu ishuri rya FC Bayern Munich, aratakamba asabira umugore we gufungurwa.

Izabitegeka na Ishimwe bagiye kuri Perezidansi tariki ya 21 Ugushyingo 2023, basobanura ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamukuye ku rutonde rw’abana bagomba kujya muri iri shuri kandi yujuje imyaka y’ubukure.

Ku munsi wakurikiyeho, Izabitegeka yatangaje ko umukozi wo muri Perezidansi yamuhamagaye, amusezeranya ko ikibazo
cy’umwana we gikurikiranwa. Ati: “Numvise nishimye kuko hari n’umukozi ukora kuri Perezidansi umpamagaye mu kanya, muri iki gitondo pe! Barambwira bati ‘Rwose umwana umureke, ajye kwiga, ubundi tugiye gukurikirana ikibazo, tuzaguha umwanzuro’.”

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 23 n’iya 24 Ugushyingo rwataye muri yombi abantu batatu: umugore we Izabitegeka, umujyanama w’ubuzima n’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, bakurikiranweho icyaha cyo guhimba inyandiko (ifishi igaragaza imyaka ya Ishimwe.”

Nyuma y’aho uyu mugore afunzwe, Izabitegeka yatangaje ko yababajwe n’ifungwa ry’umugore we. Ati: “Ubwo rero icyo bashingiyeho kubera ko nari mvuye muri Perezidansi, bakita icyo gipapuro impimbano kandi na RIB ya mbere yaraje, ntigire icyo ivugaho, imyanzuro y’abandi bakayitanga, uwanjye nkawubura, rwose kubona njya kwa Perezida bagafunga umudamu wanjye ntabwo byanshimishije pe!”

Izabitegeka abajijwe icyo yasaba Perezida, yagize ati: “Namusaba ko bamfungurira umudamu, wenda uwo mwanya w’umunyeshuri wanjye bakawihorera ariko umwanya w’umwana wanjye ntubure ngo n’umudamu wanjye bamufunge.

Rwose nibasanga birenze 2010, bazankatira urunkwiye, bazampane bihanukiriye rwose, njyewe ndasaba ubutabera.”

Mu gihe iki kibazo cyatangiraga kuvugwa mu itangazamakuru mu kwezi gushize, Umuvugizi wa FERWAFA, Karangwa Jules, yatangaje ko mu byangombwa by’uyu mwana hari ibigaragaza ko yavutswe mu 2013. Ati: “Ku makuru twabashije kumenya, nabonye aho ibyangombwa byo muri NESA bigaragaza ko yavutse muri 2013, n’amazina y’ababyeyi ariho atandukanye n’ari mu bindi byangombwa byagaragajwe.”

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *