Aganira na The New Times, Bruce Intore, nyiri akabyiniro ka La Noche, yemeje aya makuru, avuga ko gukuraho amasaha yo gufunga nijoro muri weekend ari umusaruro w’ibiganiro ba nyiri utubyiniro bagiranye n’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) kugira ngo Abanyarwanda bizihize mu buryo bwuzuye iminsi mikuru.
Bwana Intore,uri mu bategura bakanamamaza ibirori, yavuze ko isaha yo gufunga saa saba yakuweho kugeza ku ya 7 Mutarama, nyuma y’amasaha asanzwe yo gufungura no gufunga.
Intore ati: “Nibyo, ni ukuri tuzajya dufungura kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo.Nibyo twumvikanyeho mu nama ba nyir’utubari bagiranye na RDB ku wa gatatu”.
Kuva tariki 15 Ukuboza kugeza ku ya 07 Mutarama 2024 abakora ibikorwa by’imyidagaduro, abacuruza utubari na Hotel bemerewe gukora bugacya mu minsi ya weekend.
Gahunda yo kuva tariki ya 15 Ukuboza 2023 kugeza tariki 7 Mutarama 2024 iteye gutya:
Kuva kuwa Mbere kugeza Kuwa Kane, amasaha yo gufunga utubari ni saa munani z’ijoro
Kuva kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru, ni ugukora amasaha 24.
Inama y’abaminisitiri yo ku ya 1 Kanama yari yashyizeho isaha yo gufunga ari saa saba mu minsi isanzwe na saa munani za mu gitondo muri wikendi kuri ’serivisi zose zidakenewe cyane’, harimo utubyiniro twa nijoro n’ibitaramo, mu rwego rwo kurwanya urusaku no kugenzura ibyo kunywa inzoga nyinshi mu gihugu.
Iyi myanzuro yatumye abacuruzi batandukanye bari bafite utubari mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’utubyiniro bagwa mu bihombo bikomeye,bamwe barafunga abandi birukana abakozi.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.