kuri uyu munsi nibwo Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi azajyana muri Morocco gukina na Mali mu majonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2022, bakagaruka i Kigali guhura na Kenya mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.
Ntagihindutse amavubi azahaguruka I Kigali mu gicuku cyo ku wa 29 Kanama 2021 I saa saba z’ijoro. Ikipe y’Igihugu izakinira na Mali mu gihugu cya Maroc kubera ko nta kibuga na kimwe cyo muri Mali cyahawe uburenganzira bwo gukinirwaho imikino ya ‘’FIFA World Cup Qatar 2022 Qualifiers.’’
MASHAMI Vincent umutoza w’igihugu yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha muri uwo mukino kimwe n’umukino u Rwanda ruzakiramo igihugu cya Kenya ku wa 5 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali.
Abakinnyi barimo NGWABIJE Bryan Clovis, MANZI Thierry, RWATUBYAYE Abdul, RAFAEL York, MUKUNZI Yannick, BIZIMANA Djihad baturuka ku mugabane w’iburayi bazifashishwa harimo abazahurira n’Ikipe y’Igihugu muri Maroc kuko bafite imikino mu makipe basanzwe bakinira. Aba biyongeraho IMANISHIMWE Emmanuel usanzwe akina muri icyo gihugu cya Maroc.
Umukino w’amavubi ukaba n;ikipe ya Mali Amavubi Stars azakina na Mali ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 I saa mbiri za Kigali. FERWAFA izabamenyesha niba uyu mukino uzaca kuri televiziyo mu gihe kidatinze.
Nyuma y’uwo mukino Ikipe y’Igihugu izakira Kenya mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.
Urutonde rwavuzwe hasi ruziyongeraho NSENGIYUMVA Isaac na KALISA Jamil ubwo u Rwanda ruzaba ruhura na Kenya.
ABAKINNYI BAZIFASHISHWA KU MUKINO WA MALI
ABANYEZAMU
MVUYEKURE Emery
BUHAKE Twizere Clément
NDAYISHIMIYE Eric
AB’INYUMA
FITINA Omborenga
RUKUNDO Denis
RUTANGA Eric
IMANISHIMWE Emmanuel
RWATUBYAYE Abdul
MANZI Thierry
NIRISARIKE Salomon
NGWABIJE Bryan Clovis
BAYISENGE Emery
ABO HAGATI
BIZIMANA Djihad
TWIZERIMANA Martin Fabrice
MUHIRE Kévin
MUKUNZI Yannick
NIYONZIMA Olivier
NIYONZIMA Haruna
RAFAEL York
AB’IMBERE
KAGERE Medie
TUYISENGE Jacques
BYIRINGIRO Lague
TWIZERIMANA Onesme
HAKIZIMANA Muhadjiri