imirimo y’ubu ku Isi ariho ishingiye. Ikindi kandi ibihugu byacu bikwiye gukomeza gushyiraho politiki n’ibikorwaremezo no gushyiraho uburyo bushyigikira ukwaguka no guhanga ibishya by’urubyiruko.”
Minisitiri w’Intebe Ngirente yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda yizera ko guhanga ibishya n’ubuhanga ari ingenzi mu gushyigikira no gufasha abahanga b’urubyiruko mu guhanga umurimo no guteza imbere ubukungu.
- Inkuru dukesha IGiHE Ivuga ko Minisitiri Yagize Ati “Nk’uko bikubiye mu Cyerekezo 2050 no mu cyiro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, urubyiruko nirwo rushyizwe mbere mu guhanga imirimo mishya kandi ibyara inyungu.”
“Nka guverinoma kandi dushishikariza urubyiruko kujya mu nshingano z’ubuyobozi kugira ngo rutange umusanzu mu iterambere ry’igihugu.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimiye ba rwiyemezamirimo batanu bahize abarenga 300.
Ati “Ndabizeza ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira ibitekerezo byanyu. Mukomeze mwiyizere munavugurure ibitekerezo n’imishinga yanyu mufite intego yo gutsinda. Mujye muhora mwibuka ko ikinyabupfura, gukora cyane no kwitanga ari iby’ingenzi bizabageza ku nstinzi mu byo mukora byose.”
Yabasabya urubyiruko rwari ruri aho ko rwaba ba ambasaderi b’impinduka zaho baba hose, nk’uko bahora bashishikarizwa gushaka umuti w’ibigikoma mu nkokora iterambere ry’umugabane.
Ati “Tubijeje ubufasha kugira ngo ibi mubigire impamo.”
Kuva Hanga Pitchfest yatangira mu bihumbi 2021, imaze kwakira imishinga irenga 200, asaga miliyoni 600 Frw akoreshwa mu kuyitera inkunga no gushora imari.
Ubwo hazozwaga ‘Hanga Pitchfest 2024’, hanamuritswe ku mugaragaro umushingwa wa ‘Hanga Hubs’ watangijwe na Guverinoma y’u Rwanda na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, hagamijwe gushyigikira iterambere ry’abikorera no guhanga imirimo mu Rwanda binyuze mu guhanga udushya mu mujyi yunganira Kigali.
Ushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi [RISA]. Kuri ubu ukorera mu Turere Muhanga, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yabwiye abitwaye neza mu marushanwa ya HangaPitchfest 2024, ko ari umutungo ukomeye Afurika ifite
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, ni umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Innocent Bagamba Bahizi, yashimangiye uruhare rw’urubyiruko mu kubaka iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni ageza ubutumwa ku bari bitabiriye ibi birori
Ubwo umwe mu bahataniraga ibihembo yamurikaga umushinga we
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko guverinoma yiteguye gukomeza gushyigikira imishinga yatsinze