Abakinnyi 5 abasesenguzi ba ruhago mu Rwanda bemezako bakomeye bakeneye kujya gukina hanze y’u Rwanda

Mu Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byinshi muri Afurika bifite shampiyona zitaragera ku rwego mpuzamahanga usanga abakinnyi benshi beza bakinira ikipe y’igihugu ari abavuye kure y’imbibi zacyo. Kubera ko aribo baba bari ku rwego rwiza rwo kugira icyo batanga ku makipe yabo y’ibihugu. Ibi ni nabyo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yashingiyeho ijya gushyiraho irushanwa ry’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN kugirango babone umwanya uhagije wo kwigaragaza babonwe n’amakipe yo hanze y’iwabo akomeye abagure ndetse banazamure urwego rwabo.

Abakinnyi benshi ikipe y’igihugu Amavubi agenderaho ni abaza baturutse hanze, Benshi muri bo barabanje gukina inaha iwacu nyuma bakabengukwa n’amakipe ya kure y’imbibi z’u Rwanda akabasinyisha.

Mu bakinnyi 11 babanzamo mu ikpe y’igihugu byibura 5 muri bo bakina hanze kandi banyuze muri shampiyona y’imbere mu gihugu, Abo ni Ntwali Fiacre, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel na Bizimana Djihad.

Abasesenguzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bemezako umukinnyi wese w’umunyarwanda iyo agiye gukina hanze aribwo agirira akamaro ikipe y’igihugu cyane ndetse akanavamo umukinnyi ukomeye kurusha uko yaba ari gukina imbere mu gihugu.

Uyu munsi muri shampiyona y’u Rwanda harimo abakinnyi abareba n’abasesengura umupira wo mu Rwanda bemeza ko urwego bagezeho ari abakinnyi beza ndetse ko bakwiriye kujya gukina mu makipe yo  hanze muri shampiyona zisumbuyeho  urwego kuri shampiyona ya hano mu Rwanda kugirango bavemo abakinnyi bakomeye kurushaho ndetse bazafasha ikipe y’igihugu mu myaka iri imbere.  Abakinnyi 5 muri benshi kuri ubu nibo  tugiye kugarukaho.

1.NIYIGENA Clement

Uyu musore akina mu mutima wa ba myugariro mu ikipe ya APR Fc yajemo avuye muri Rayon Sports, Mbere y’uko yerekeza muri Rayon sports yari avuye muri Marine Fc nayo yerekejemo avuye mu irerero rya APR Fc ryitwa Intare. Bivugwa ko ariwe munyarwanda wa mbere uhembwa amafaranga menshi k’ubutaka bw’u Rwanda nubwo bigoranye ku byemeza kuberako imishahara y’abakinnyi b’Abanyarwanda iguma ari ubwiru hagati yabo n’amakipe bakinira. Uyu ni umwe mu bakinnyi beza bakina muri ba myugariro u Rwanda rufite benshi mu bakurikirana umupira w’u Rwanda bemeza ko ariwe myugariro mwiza muri shampiyona haba mu banyarwanda ndetse n’abanyamahanga bose bakina mu gihugu. Uyu ni we musimbura wa mbere kandi mu ikipe y’igihugu mu gihe Manzi cyangwa Mutsinzi basanzwe babanzamo umwe yagira ikibazo kitawemerera gukina.

Clement aracyari muto kuko afite imyaka 24 nkuko urubuga rwa Wikipedia rubitangaza, ibi bikaba binamwongerera agaciro ku isoko ry’abakinnyi.

2.MUHIRE Kevin

Uyu ni kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu yabakina imbere mu gihugu CHAN aho akina mu kibuga hagati asatira izamu. Ni umwe mu bakinnye hanze y’igihugu nubwo byarangiye agarutse gukina mu Rwanda. Mu 2015 ubwo yari avuye mu irerero rya Isonga yasinyiye Rayon Sport aho yaje kuyivamo mu 2018 yerekeza mu gihugu cya Misiri aho yakiniye amakipe atatu yaho ariyo Misr Lel Makkasa, El Dakhleya SC, Tala’ea El Gaish Sc avayo yerekeza mu gihugu cya Oman mu ikipe ya Saham Club atatinzemo kuko nyuma y’umwaka umwe mu 2021 yagarutse muri Rayon sport nayo ayimaramo umwaka umwe abona kwerekza muri Kuwait mu ikipe ya Al Yarmouk nayo atatinzemo kuko nyuma y’umwaka umwe yahise agaruka mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sport.

Nubwo ari umwe mu bakinnyi bagiye bakina hanze bakagaruka, Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bemezako afite impano idasanzwe imwemerera kuba yajya gukina hanze ndetse agafatisha umwanya ubanzamo. Kugeza ubu Muhire Kevin ni umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sport ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi kuko ari muri bake bakina imbere mu gihugu ndetse bafatishije umwanya babanzamo mu mikino mpuzamahanga.

3.NIYOMUGABO Claude

Uyu ni kapiteni w’ikipe ya APR Fc, aho yayijemo avuye mu ikipe ya AS Kigali. Akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yugarira. Ni umukinnyi wagaragaje ko ari umukozi ndetse ko urwego rwose yarukinaho nyuma yo gufatisha umwanya mu ikipe ya APR Fc ahigitse Ishimwe Christian wari uwusanzweho ndetse no mu ikipe y’igihugu aho Emmanuel Mangwende wari usanzwe abanzamo yagize ikibazo cy’imvune uyu musore akaziba icyuho cye ndetse akanitwara neza kurushaho.

Iyo ubajije abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bemezako Claude ari mu beza u Rwanda rufite uyu munsi bigendanye n’imikinire ye irimo imbaraga, umuvuduko ndetse no kudacika intege mu kibuga kugeza ku munota wa nyuma, ibi byorohereza bagenzi be bari gukinana mu kibuga. Claude aracyari muto kuko afite imyaka 26 nkuko tubikesha urubuga Transfer Market, Ibi bimwongerera agaciro ku isoko ry’abakinnyi.

4.RUBONEKA Jean Bosco

Uyu ni umukinnyi wa APR Fc ukina hagati mu kibuga ariko ujya anakina ku ruhande rw’iburyo asatira. Yinjiye muri APR Fc avuye mu ikipe ya AS Muhanga nka umwe mu bakinnyi bari bigaragaje cyane muri uwo mwaka w’imikino yaguzwemo. Ni umwe mu bakinnyi bakinana umuhate, imbaraga n’ishyaka ryinshi mu kibuga bituma aba umukinnyi w’ingenzi kuri APR Fc azwiho ko ari we mukinnyi wirukanka ibilometero byinshi mu kibuga kurusha abandi bakinana ndetse imipira irema uburyo bwo gutsinda atanga n’amashoti ye aremereye bimugira umwe mu bakinnyi beza bo hagati mu kibuga bakina imbere mu gihugu.

5.MUGISHA Gilbert (Barafinda)

Uyu ni umukinnyi wa APR Fc ukina imbere ku ruhande rw’ibumoso asatira, Yinjiye muri APR Fc avuye mu ikipe ya Rayon Sport aho yari umukinnyi wagaragazaga akazoza ko azavamo umukinnyi ukomeye.

Kuri ubu ni umukinnyi ubanzamo haba mu ikipe ya APR Fc ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Ibi bikamugira umwe muri bake babanzamo mu Amavubi kandi bakina imbere mu gihugu.

Azwiho gukinana umuvudko mwinshi ndetse n’amacenga menshi cyane bimufasha kugera ku izamu ry’abakeba inshuro nyinshi mu mukino. Ni umwe mu bakinnyi abasesenguzi ba ruhago mu Rwanda bemezako akeneye kujya gukina hanze y’u Rwanda kuko byamufasha kuvamo umukinnyi ukomeye cyane kurushaho ndetse utyaye.

 

Mu bakinnyi batanu tugarutseho harimo abakinnyi 4 b’ikipe ya APR Fc ndetse n’umukinnyi umwe wa Rayon Sport. Bose bahujwe nuko bamaze igihe kirekire muri shampiyona y’igihugu y’u Rwanda ndetse banahozaho buri mwaka w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *