Umunsi w’abakundana wahujwe n’uburyohe bwa Volleyball

Kuri uyu wa gatanu, Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball mu bagabo no mu bagore iraza gukomeza hakinwa imikino 4.

Uyu munsi w’imikino kandi wahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’abakundana uzwi nka ‘’Saint Valentin’’ aho abakunzi b’uyu mukino bari buryoherwe n’ibirori bidasanzwe muri Volleyball byanahawe izina rya “Volleytines Friday”

Bimaze kumenyerwa ko buri wa gatanu abakunzi b’uyu mukino w’intoki bizihirwa nawo mu mikino ya Shampiyona iba ibinjiza muri weekend ndetse ikaba ari n’imikino iba iri guhuza amakipe amwe mu meza muri uyu mukino, ibi bituma n’ihangana riba riri ku rwego rwo hejuru.

Kuri uyu wa gatanu nabwo, uburyohe ni bwa bundi, kuberako hateganyijwe imikino ine ikomeye ndetse ifite n’icyo ivuze ku rutonde rwa Shampiyona haba mu bagabo ndetse no mu bagore.

Imikino iteganyijwe gutangira ku isaha y’I saa cyenda ikabera muri Petit Stade ndetse na NPC Gymnasium I Remera.

Saa cyenda, Umukino urabimburira indi urahuza Kepler WVC na EAUR WVC zombi zikurikirana ku rutonde rwa shampiyona bakinire muri NPC Gymnasium.

Saa kumi nimwe harakurikiraho umukino uhuza RP Ngoma na Kigali VC nawo ubere muri NPC Gymnasium.

Imikino ibiri yindi iteganyijwe kubera muri Petit Stade iraba ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ndetse na saa mbili.

Saa kumi n’ebyiri hazatangira umukino uzahuza RRA WVC na APR WVC zikurikiranye ku rutonde rwa shampiyona aho kugeza kuri ubu RRA itaratsindwa umukino n’umwe.

Saa mbili umukino urashyiraho akadomo ari nawo ukomeye kurusha iyindi urahuza APR VC na REG VC. Yombi ni amakipe akomeye ndetse y’ubukombe n’amateka muri Volleyball binatuma agira abantu benshi bayashyigikira ndetse banayakunda.

Ibiciro byo kwinjira ni ibihumbi bitanu (5000 Rwf)

Imikino yindi izakomeza ku munsi wo ku wa gatandatu ndetse no ku cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *