Umuryango wa Buberwa, ntureba televiziyo nta na telefoni utunze kandi nta n’zindi gahunda zireba abaturage ujyamo kuko ngo ibyo bihabanye n’ugushaka kw’Imana.
Mu munsi yashize Ushinzwe uburezi muri Kasarani, yatewe utwatsi na Buberwa wamubwiye ko abana be batatu batajya kwiga kuko mu byanditswe, Imana ibuza abantu kujya ku ishuri.
Abana batajyanwa ku mashuri harimo umukuru w’imyaka 13 ni umukobwa ntarakandagira ku ishuri we na barumuna be. Si ibi gusa kuko aba batarajya no ku bitaro igihe barwaye.
Ubuyobozi bw’Akarere abarizwamo bwari bwatangaje ko nakomeza gutsimbarara ku myumvire ye, azatabwa muri yombi akagezwa imbere y’inkiko.”None koko niko byagenze.
Pasiteri Buberwa we uvuga ko ayobora idini rikurikiza amategeko y’Imana, rikagira icyicaro mu ijuru gusa, ngo ntiyiteguye kureka abana be ngo bakore icyaha bajya ku ishuri.
Umugore wuyu mu pasiteri, Agripina Mwaganja yabwiye meya wa Bukoba Kinawiro ko Imana izabarwanaho nashaka kubibasira.