Dukuzumuremyi Janvière yahamagawe abwirwako umugabo wamutanye abana agiye gusezerana n’undi mugore mu rusengero Ako kanya akibyumva yahise ava mu murima aho yari ari guhinga vuba na bwangu, ahita yitegura ndetse ategura n’abana be kugira ngo ajye kureba niba inkuru yari amaze kwakira ari impamo.
Mu buryo budasanzwe kandi buri wese wari uhari, bose bakubitswe n’inkuba bagwa mu kantu.
Nta n’umwe wiyumvishaga ibiri kuba ubwo uyu mubyeyi yasangaga umugabo we babyaranye abana batanu, ari gusezerana n’undi mugore mu rusengero rw’abangilikani, Paruwasi ya Gikondo mu mujyi wa Kigali.
Umugore akihagera yasanze umuhango wo gutangira kubasezeranya ugiye gutangira N’agahinda kenshi ndetse n’amarira ashoka, yagaragaje agahinda atewe n’umugabo we ko kuba yaramutanye urugo, akaba agiye kubaka urundi rugo nyamara abo yabyaranye n’uyu mugore atamenya uko biriwe n’uko baramutse.ntibyaciriyaho kuko umugore yatangiye gufata umugabo mu makoti batangira gushihurana.Abapasiteri babonye ibibaye bahise bahagarika umuhago bafata umwanzuro wo kumvikanisha impande zombie aho babajyanye ku ruhande kugirango bakemure iki kibazo.
Nyuma yibi hadaciye akanya umugore yahise agaragaza ko atanyuzwe n’umwanzuro uvuye kubyo bumvikanaye agumya gutera hejuru cyane agira ati” icyo ashaka si isezerano ry’umugabo wantanye abana batanu, ahubwo nkeneye kubona abana banjye babiri umugabo yatwaye ndetse akabanyimaho uburenganzira, hanyuma agafata inshingano z’abana be nka papa wabo wababyaye.”
Ikibazo cyafashe indi ntera hitabazwa abashinzwe umutekano nabo ntbazuyaje kuhagera bagerageza guhuza impande zombi. N’ubwo bitari byoroshye, basabye umuryango w’umugabo kubahiriza uburenganzira bw’umubyeyi kubana be, ndetse akajya ababona igihe cyose abashakiye. N’agahinda kenshi uyu mubyeyi agaragaza ko ikifuzo cye gikomeye ari ukubona uburenganzira ku bana be umugabo we yatwaye iwabo, ndetse bakabamuha akabirerera kuko abana be batagomba kurerwa nk’imfubyi kandi bagifite ababyeyi bose.
Yagize ati: “Yego iyo nkuru yabaye nimugoroba nta n’ubwo ari kera, byarangiye batabasezeranyije barabirukana mu rusengero, bababwira yuko tuzabanza gukemura ibibazo dufitanye ubwo nyine birangira bupfuye nange ndataha”.Yakomeje agira ati: “Njyewe icyo narinkeneye si isezerano. Njyewe umugabo twarabanye ariko tubana mu buryo butemewe n’amategeko, ariko mu gihe ashaka gushaka undi njyewe ntarasezeranye nawe ni uburenganzira bwe, ariko yagombaga kubanza kubahiriza uburenganzira bw’abana yabyaye.Kuko abana batanu ni umuzigo ni umuryango ukomeye ku buryo atansigira inshingano zabo njyenyine ngo nzishobore”.
Abana b’impanga umugabo yamutanye Yagize ati: “Hashize imyaka ibiri antaye, yajyanye bariya bana b’impanga ambwira ko bagiye gusura iwabo ubwo rero inda yansiganye nayo yavuyemo impanga zikurikira izindi yajyanye.Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ko abana kugeza na n’ubu atarababona ariko akibategereje, ndetse yakorerwa ubuvugizi kugira ngo abana be ababone ndetse amenyerwe n’uko babaho, naho ubundi ibyo kujya kubana n’undi mugore ni uburenganzira bwe.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube
Src:Inyarwanda