Bimaze kumenyerwa ko, iyo umuntu avuze ingagi ikiza mu mitwe ya benshi yaba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga ni ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bumaze kubaka izina rikomeye mu Gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Mbere y’imyaka 27 ishize byari bigoye ko haboneka umuturage n’umwe uturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga watekerezaga ko ingagi n’izindi nyamaswa babona zibatera zababera igicumbi cy’iterambere n’isoko yo gukirigita ifaranga, kuko buri gihe bazibonaga nk’abanzi kuko bahoraga bahanganye n’izabaga zije kona zije kuzerera.
Kuri ubu abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, baravuga imyato impinduka zidasanzwe zabaye mu gihe gito bitewe na rwa rusobe rw’ibinyabuzima bangizaga kubera ubumenyi buke. Ubu bafashe ingamba zo kugira uruhare mu kurubungabunga kuko bamenye ko umutekano warwo ayi inyungu kuri bo no ku Gihugu.
Barashimira uruhare rw’ubukerarugendo mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu, by’umwihariko mu Turere dukora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kuko hari impinduka nyinshi bakomeje kubona batatekerezaga.Muri zo harimo amahoteli agezweho, imiturire igezweho ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla yagarutse ku mashimwe y’abaturage ayoboye bemeza ko iterambere ryihuse bakomeje kubona rishamikiye ku bukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, kubera uruhare rwa Leta y’Ubumwe mu kubungabunga ingangi zo mu misozi miremire.
Yagize ati: “Kuva mu mwaka wa 2005 abaturage b’Intara y’Amajyaruguru, cyane cyane mu Mirenge iyi Pariki iherereyemo, bagenewe uruhare ku musaruro ukomoka ku bukerarugendo; rugaragara mu mishinga inyuranye yatewe inkunga binyuze muri gahunda yo gusaranganya umusaruro w’ubukerarugendo n’abaturiye Pariki.”
Kugeza ubu hari imishinga igera kuri 362, ifite agaciro karenga miliyari 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda, yatewe inkunga mu mirenge 12 Pariki y’Ibirunga iherereyemo.
Yakomeje agira ati: “Iyi mishinga yagaragariye mu iyubakwa ry’amashuri meza cyane, hari inzu nziza cyane zubakiwe abatishoboye cyane cyane mu gihe twasezereraga Nyakatsi. Iyi mishinga kandi yagize uruhare rukomeye mu kubaka amavuriro, ibigega bifata amazi n’ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi, ubworozi, ubuvumvu, ubukorikori n’ibindi bikorwa by’ingenzi twemeza ko byazamuye imibereho myiza y’abaturiye Pariki.”
Yavuze ko uretse iyi mishinga yatewe inkunga ku baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, hari n’indi yashowemo akayabo ku baturiye Pariki y’Igihugu y’Akagera, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe na Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura ikiri nshyashya.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB Ariella Kageruka, yavuze ko guhera mu mwaka wa 2005 miliyari zisaga 6.5 z’amafaranga y’u Rwanda zimaze gushorwa mu mishinga 780 mu nzego z’ubuhinzi, ibikorwa remezo, uburezi ndetse n’izindi zitandukanye.
Yavuze ko no muri ibi bihe u Rwanda n’Isi yose bihanganye n’icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukungu, RDB yashoye akayabo ka miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda mu mishinga 30 yiganjemo iy’ubuhinzi n’ibikorwa remezo, ayo mafaranga agize 10% by’umusaruro u Rwanda rubona mu bukerarugendo.
Guverineri Nyirarugero yashimangiye ko impinduka zitandukanye zigaragara mu Karere ka Musanze, ahanini zishingiye ku bukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Yavuze ko ubwo bukerarugendo bwagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Umujyi wa Musanze, kuko bwatumye uwo Mujyi waguka kandi ugira ibikorwa remezo bigezweho.
Yagize ati: “Hari inzu nyinshi z’imiturirwa zubatswemo, hari za hoteli ndetse n’inzu zakira ba mukerarugendo (Guest Houses). Ubu twavuga ko hoteli n’inzu zakira ba mukerarugendo muri aka Karere ka Musanze zigera kuri 43, muri zo tukaba dufitemo hoteli eshatu z’inyenyeri eshanu zigezweho ku rwego mpuzamahanga.”
Hoteli z’inyenyeri eshanu zubatswe mu Karere ka Musanze ni iya Singita Kwitonda Lodge, Bisate Lodge na One&Only Gorilla’s Nest.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube