Hakuzimana Emmanuel w’imyaka 53 ubwo yavaga ku shakira amaramuko umuryango we yahuye nabagizi banabi baramwica.
Ibi byabareye mu karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo mu Kagari ka Kavumu, mu Mudugudu wa Karema, akaba yishwe ubwo yavaga i Rubavu gupagasayo.
Nkuko amakuru atagazwa n’IGIHE uyu nyakwigendera yavaga mu kazi yari amazemo iminsi mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 29 Kanama 2021, yari kumwe na mugenzi we witwa Ndimurwango Samson w’imyaka 48 y’amavuko na we wari uvuye gupagasa, bageze mu isanteri ya Byangabo bava mu modoka babanza guca ahantu banywa inzoga ariko bigeze saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba baratahana.
Ubwo bageraga mu nzira bataha bahuye n’insoresore eshatu zitaramenyekana zirabatangira zitangira kubakubita zishaka kubambura, maze nyakwigendera abwira mugenzi we bari kumwe ngo niyiruke kuko yagaragazaga intege nke we akomeza guhangana nabo ari naho bamutsinze bakamujugunya mu mukingo uri hafi aho naho Samson we yiruka atabaza ariko ntihagira ubatabara nk’uko yabyivugiye mu iperereza ry’ibanze.
Uyu Nyakwigendera Hakuzimana asanzwe atuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kintobo mu Kagari ka Rukondo mu Mudugudu wa Kimpundu ariko akaba yari akunze kujya gukorera amafaranga i Rubavu kugira ngo ateze imbere umuryango we.
Ndimurwango kandi yakomeje atangaza ko yageze imbere aagategereza akamubura agakeka ko yanyuze indi nzira cyangwa akaba yahise ajya kwa sebukwe utuye hafi y’aho babatangiriye.
Ntacyumpenze Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kivumu kabereyemo ubu bwicanyi yagize ati”Bari bavuye gupagasa i Rubavu kubera ko bavira mu modoka mu Byangabo, babanje kuhanywa inzoga batashye nibwo bahuye n’izo nsoresore zitangira kubakubita zishaka kubambura, ubu RIB n’izindi nzego zirahari ziri kubikurikira kugira ngo amakuru yimbitse amenyekane.”
Uyu Nyakwigendera Hakuzimana Emmanuel asize umugore n’abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube