Abaturage bagaragaye muri video bakubitwa n’umushinwa,Ambasade y’ubushinwa mu Rwanda yagize icyo ibivugaho.

Kuri uyu wa Mbere, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza umugabo uvuga Igishinwa, arimo gukubita umugozi mu mutwe umunyarwanda, aryamye hasi, amaboko ye bayaboheye inyuma ku musaraba.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yamaganye ibikorwa by’umuturage w’iki gihugu, ukorera mu Rwanda wagaragaye mu mashusho akubita Abanyarwanda babiri, bivugwa ko umwe muri bo yari yafashwe yiba umucanga.

Amakuru yamenyekanye avuga ko uwo Mushinwa wakubitaga umunyarwanda ari umukozi wa sosiyeye yigenga yitwa Ali Group Holdings Ltd.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda itangazo yasohoye  , rivuga ko bababajwe n’ibikorwa bigayitse byagaragaye kuri uwo mukozi wa sosiyete yigenga.

Itangazo rigira riti “Ambasade y’u Bushinwa ishyigikiye inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda mu gukora iperereza no gukemura iki kibazo binyuze mu mucyo hagendewe kubyo amategeko y’u Rwanda ateganya.”Ambasade y’u Bushinwa isaba sosiyete zigenga z’Abashinwa n’abaturage bacu bari mu Rwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’imbere mu gihugu.”

Basabye kandi abanyarwanda kudahishira abafite imyitwarire mibi nkiyi, basaba ko bajya bamenyesha inzego zishinzwe umutekano zigakurikirana uwahohotewe.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yavuze  kandi ko izakomeza guteza imbere imibanire myiza n’ubucuti bw’abaturage bisanzwe biranga ibihugu byombi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

src:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *