Dore ibintu 10 wakora mu gihe wananiwe kwakira ko wanzwe n’uwo wakundaga.

Urukundo ni rwiza iyo ntagatotsi kaje hagati yabakundana,harubwo umwe mubakundana ahagarika urukundo akunda mugenzi we bikarangira bigize ingaruka kuri wawundi wanzwe.Muri iki gihe bikomerera uwanzwe cyane ko usanga uwafashe icyemezo cyo guhagarika urukundo ntacyo bimutwara kuko akenshi aba afite impamvu cyangwa se afite undi bakundanaga uwanzwe atabizi.

Iyo byangenze bitya wakwibaza niba icyemezo cya mbere umuntu akwiye gufata ari ukwiheba, cyangwa se kwiyahura nk’uko bamwe babigenza. Dore rero bimwe mu byo wakwifashisha kugira ngo wibagirwe uwaguhemukiye bityo ubuzima bukomeze .

1.Kurira

Ushobora kuba warakomeretse ushaka kwibagirwa ibyabaye ukaba udashaka umutwaro w’agahinda cyangwa ushaka ko umubabaro ufite wagenda, ukeneye kurira kugira ngo ukire. Kurira ni inzira ituma umubiri urekura amarangamutima. Irinde rero gufata ayo marira kuko ari intambwe ya mbere yagufasha kwibagirwa ibyabaye.

2. Shaka ibyo uhugiramo

Igihe cyahise kiragoye, cyane cyane iyo watandukanye n’umukunzi. Niba ushaka kwibagirwa shaka ibyo uhugiramo kuko nuba uri muri byinshi ntuzabona umwanya wo gutekereza ku byahise cyangwa ku muntu mutari kumwe

2.  Kumukura mu bantu wafataga nk’ab’ingenzi

Ibi ntibisobanura ko nta kintu yakumariye cyangwa se na nyuma yo gutandukana atakikumarira, ahubwo bituma wumva ko nyuma ye haboneka abandi bakomeye kandi bashoboye kumurusha. Kuko niba hari ibyo wamwitabazagamo bigukomereye, uba utazongera kuko aba afite undi agomba kwitaho. Iyo umukuye mu bantu bawe b’ingenzi rero bigufasha kuba wamwibagirwa.

3. Gutembera

Gutembera ndetse no kwishimisha, kutigunga na byo biri mu byagufasha. Niba mwarajyaga mukunda kuba kumwe, aha ugomba gukora ku buryo ahantu mwahuriraga uhibagirwa hanyuma ugashaka ahandi heza kandi hakunyuze uzajya usohokera cyangwa se utemberera.

4. Gukora cyane cyangwa se kugira ibiguhuza

Guha umuntu igihe ni uko uba umukunda. Igihe rero mutagikundana biba byiza iyo ushatse ikintu kikwibagiza umwanya mwasohokanaga, mwamaraga muganira ndetse n’ibindi bihe byose bitandukanye mwagiranaga, kuba wahora ufite umurimo uhugiyeho rero bituma utabona umwanya wo gutekereza ku bindi uretse akazi kawe maze wanakarangiza ugashaka ibindi uhugiraho.

5. Kwibuka ibyo wihanganiraga ubwo mwakundanaga

Ingeso zitagushimishaga kuri we nko kwikunda ndetse n’ibindi bintu mutumvikanagaho bishobora gutuma wumva ko n’ubundi hari kuzagera igihe ntimubashe kwihanganirana. Ni byiza rero gusubiza amaso inyuma ukareba uko umukunzi wawe yitwaraga.

6. Kubwira abandi ko mwatandukanye

Kwihererana ko watandukanye n’umukunzi wawe bishobora kuguturitsa umutima. Aha rero kubibwira abandi ndetse ukabiganiraho cyane mu bari bazi ko mukundana biragufasha kuko bituma batazajya bamukuganirizaho ndetse bikanagufasha kujya ubanyomoza mu gihe batangiye kumukuganirizaho kugira ngo bitaba byanabuza abashakaga kuza kukwikundira kuza. Ugomba kubwira abantu ko nta gahunda mugifitanye.

7. Kudahubuka

Mu gutandukana n’umukunzi wawe haza abasore cyangwa se abakobwa benshi, yemwe na bamwe wari waranze. Aha rero ngo ugomba kwitonda kuko akenshi aba baba bazanywe no kugukina ku mubyimba kuko uba warabanze nawe ukaba wanzwe. Ibi ntago bivuga ko uba wiyimye amahirwe yo gukundwa, ahubwo ni uko uba ugomba kwitonda kuko abaza bose haba harimo n’abakuryarya.

8. Ibagirwa ibya cyera

Niba utandukanye n’umukunzi, ibyo ari byo byose hari byinshi muba mwarasezeranye. Ni igihe cyo kubyibagirwa ukabisiba mu mutwe wawe. Ibagirwa ibyo byahise kugira ngo utangire gutekereza ku bizaza.

9. Tangira bundi bushya

Nyuma yo kunyura muri izi nzira zose, ukeneye kongera kugira inshuti kuko ukeneye gukira, ugashaka umuntu wo kukwibagiza ibyabaye.

Kwibagirwa ibyakubayeho biragoye cyane kuko ntibyoroshye gutekereza ku mukunzi wawe mwatandukanye ndetse n’ibihe mwagiranye. Ibyo byose rero biri hejuru bishobora kugusfasha.

10. Kwishimisha uko ushoboye

Ibi bivuze ko niba hari icyo wiyimaga kubwo kurengera imibanire yanyu, ntibyakubuza gufata izindi ngamba ngo ube wakwiyitaho kurushaho ugura nk’imyenda mishya, usokoza imisatsi niba uyifite kenshi ndetse no kuba wagura amaParfums meza bityo ngo bishobora kumutera kukwibazaho atangire no kwicuza kugeza naho ashaka kukugarukira kuko abakubona na bo bajya bamubwira ukuntu usigaye ucyeye.

Ubaye waranzwe rero ugomba kumenya ko ubuzima bwawe bugomba gukomeza kabone n’ubwo wakwangwa bwa Jana icyemezo ntikigomba kuba kwiyanga. Ugomba kubyibagirwa ukiyitaho ndetse kurusha uko usanzwe, bityo ntazatinda kubona ko yibeshye kandi ugomba no kuzirikana ko ashobora kuba atari we wari waragenewe.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *