Indi mirambo ibiri y’abanyarwanda biciwe muri Uganda yashyikirijwe u Rwanda

Nyuma yaho abagabo babiri biciwe mu gihugu cya Uganda Kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021,nibwo imirambo y’aba bagabo yegejejwe ku mupaka wa Gatuna mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi.

Dusabimana Théoneste w’imyaka 52 uvuka mu Mudugudu wa Kiriba, Akagari ka Muhambo,, Umurenge wa Cyumba,yiciwe kabale, umurambo we uza kuboneka kuwa 30 Kanama Kabale muri Uganda .

Naho undi mugabo ariwe Bangirana Paul w’imyaka 47 wo Mudugudu wa Cyasaku, Akagari ka Nyarwambu mu Murenge wa Kaniga wabonetse yishwe ku itariki 02 Nzeri 2021.

Leta ya Uganda yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kabale Nelson Nshangabasheija n’Inzego z’umutekano, mu gihe Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Félix, ari kumwe n’inzego z’umutekano.

Abo Banyarwanda bishwe bombi babaga muri Uganda, aho bari basanzwe bakorera imirimo yabo ya buri munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix yagize ati: “Amakuru twabanje kuyabwirwa n’Abanyarwanda baba muri Uganda baziranye n’imiryango y’aba bantu, ariko nanone n’Umuyobozi wa Kabale ni we waje kumpamagara ambwira ko hari imirambo iri mu buruhukiro Kabale, ambwira ko ari iy’Abanyarwanda ansaba umunsi nazaza gufatira iyo mirambo, mubwira ko niteguye, aba bose bari bafiteyo ubushabitsi”.

Nyuma yo kubimenyesha ubuyozi , iyi mirambo yari inategerejwe n’abo mu miryango yabo bari bamaze iminsi mike bamenyeshejwe iby’iyo nkuru y’akababaro.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *