Volleyball: Abakobwa b’u Rwanda bageze muri ½ cy’Igikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda Nigeria (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball mu bagore yatsinze Nigeria amaseti 3 ku busa ihita igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika.

Ikipe y’Igihugu y’Abagore yakoze amateka yo kugera bwa mbere muri ½ cy’Igikombe cya Afurika cya Volleyball ubwo yatsindaga Nigeria amaseti 3-0 (25-22, 25-23, 25-23) mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu Itsinda A wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Mbere.

U Rwanda rwatangiye iseti ya mbere neza rutsinda amanota 25-22. Iseti ya kabiri nayo u Rwanda rwaje kuyitwara ku manota 25-23.

Inkumi z’u Rwanda zari zamaje kwinjira mu mukino, zatsinze n’iseti ya gatatu ku manota 25-23. U Rwanda ruzasoza itsinda rukina na Senegal tariki ya 16 Nzeri, ruharanira kuzamuka ari u rwa mbere.

Muri ½ kizakinwa ku wa Gatandatu, u Rwanda ruzahura n’ikipe izaba iya mbere icyangwa iya kabiri mu Itsinda B rigizwe na Cameroun, Kenya, Tunisia, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

                 Mariana Da Silva

                  Aline yitwaye neza

      Hope  ahangana n’umukinnyi wa Nigeria

          Aline Siqueira

Bianca Moreira Visi Kapiteni w’u Rwanda

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *