Abakinnyi ba APR FC bazabwe kugera ikirenge mu cy’ingabo z’u Rwanda

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen, Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC  kwigira ku ngabo z’u Rwanda bakitware neza  ku mukino wo Cyumweru bazakinamo na Mogadishu City Club muri CAF Champions League.

Ibi yabivuze Nyuma yo kunganya n’iyi kipe yo muri Somalia mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, umukino wo kwishyura uzaba ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021, ubere i Kigali mu Rwanda.

Ubwo yasuraga mu myitozo i Shyorongi yababwiye ko batitwaye nabi mu mukino ubanza nubwo bwose batatahukanye intsinzi.

Yakomeje abibutsa ko umukino wo kwishyura bagiye kuwukinira mu rugo abasaba guharanira intsinzi nk’uko bimeze ku ngabo z’u Rwanda .

Ati “Uko mwitwaye muri Djibouti si bibi no gukinira mu bushyuhe bungana kuriya 43° ni ibintu biba bitoroshye ku mukinnyi ariko amahirwe dufite ni uko ubu turi iwacu ikirere cyacu turakimenyereye gahunda ni ugutsinda maze intsinzi igataha iwacu nk’uko ingabo zacu aho ziri hose zihorana intsinzi.”

APR FC  izakina umukino wo kwishyura  kuri iki Cyumweru  aho irenze iki cyiciro  yahita ihura na Etoile Sportive du Sahel.

Kapiteni wa APR FC, Tuyisenge Jacques, yavuze impamvu batitwaye neza mu mukino ubanza

Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC gufatira urugero ku ngabo z’u Rwanda

Umutoza  Adil Mohammed Erradi

 

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *