Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza mu Mudugudu wa Karinzi umusore w’imyaka 19 yasanzwe amanitse mu gitenge , bikaba bikekwa ko yapfuye yiyahuye.
amakuru aravuga ko uyu musore yarafitanye amakimbirane n’umuryango we ashingiye ku mitungo bikaba ariyo mpamvu bikekwa ko yaba yiyahuye,akaba yasanzwe mu gisenge cy’icyumba araramo yapfuye.
Ubwo nyina yamushyiraga ibyo kurya mu cyumba nibwo yasangana uyu musore yakoze amahano yo kwiyahura.
Bisengimana Janvier ,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini hamenyekane neza icyo yazize.
Yagize ati “Nibyo uyu musore twasanze yapfuye amanitse aho yararaga, turakeka ko yaba yiyahuye kuko hari amakuru yavugaga ko afitanye amakimbirane n’ababyeyi be aturuka ku mitungo. Ubu ntitwabihamya neza kuko umurambo we wajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini hamenyekane neza icyamwishe.”
Ubuyobozi bwasabye Abaturage kujya bagaragaza ibibazo biri mu miryango kugirango hafatwe ingamba hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ibibazo nkibi bivamo kwiyambura ubuzima.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube