Kicukiro: Nyuma y’igihe kirekire umuhanzi senderi atagaragara, kuri uyu munsi y’ifatanyije n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Rebero Mu birori byo kwishimira ibyo bamaze kugeraho

Abaturage b’umudugudu wa Rebero bishimiye no gutaramirwa n’umuhanzi Senderi international hit mu birori byo kwishimira ibyo uyu mudugudu umaze kugeraho, Sendiri kuri ubu akaba amaze agiye atuye muri uyu mudugudu aho afatanaya n’abaturage b’uyu mudugudu mu kwesa imihigo.   

Ni mu birori byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, umuyobozi w’umurenge wa Gikondo Suzan Gahunde nawe akaba yari yaje kwifatanya n’abaturage bo mu mudugudu wa Rebero mu kwizihiza uyu munsi, ibirori kandi byitabiriwe  n’umuyobozi w’akagali ka Kagunga uyu mudugudu ubarizwamo Werallis Ndugu .

Umudugudu wa Rebero uherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo, mu kagari ka Kagunga, ukaba ari  umudugudu w’ikitegererezo mu murenge wa Gikondo .Kuva  icyorezo cya COVID 19 cyatangira uyu mudugudu umaze kwegukana ibikombe bibiri uhize indi midugudu yo mu murenge wa Gikondo, harimo igikombe cyo kwesa imihigo n’icyindi cy’imiyoborere myiza.

Umudugudu wa Rebero akaba ari umwe mu midudugudu igenda igaragaza ubudasa mu karere ka Kicukiro by’umwihariko mu mujyi wa Kigali , aho kuri ubu washyize kandagira ukarabe mu marembo yose yinjira muri uyu mudugudu ako ari ne ,mu rwego rwo gukomeza gukumira icyorezo cya corona virusi , umudugudu wa Rebero kandi ukaba ukomeje gushyiraho ingamba z’ubudasa aho kuri ubu abaturage batuye uyu mudugudu basinyanye imihigo n’ubuyobozi bw’akagali n’umudugudu , akaba ari amasezerano yo kurwanya ikwirakwira ry’ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19, ikindi kandi muri uyu mudugudu hashyizweho itsinda rihoraho rishinzwe kugenzura ko abaturage bakurikiza amabwiriza yo kwirinda  COVID-19.

REBA VIDEO HASI IGARAGAZA UBUSABANE  UKO BYARI BYIFASHE

Nyuma y’ibirori hakurikiyeho gutanga ibihembo ku baturage b’indashyikirwa bagiye bafasha umudugudu kwesa imihigo . Umuyobozi w’umudugudu wa Rebero Umutoni Justine yatangarije Umuringa.net ko kuri ubu uyu mudugudu wujuje imihanda ibiri mito irimo kaburimbo ikaba yaratwaye amafaranga angana na miliyoni zikabakaba 20 z’amafaranga y’u Rwanda, bishatsemo inkunga kandi yo gufasha abagize ibyago mu gihe cya COVID-19 ingana na miliyoni imwe n’igice, mu bufatanye n’abaturage kandi uyu mudugudu wabashije kugaburira abari bafite amikoro make muri ibi bihe bya COVID-19 nabyo byatwaye amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi maganabiri, ibi byose bikaba byarakozwe ku bufatanye bw’abaturage batuye uyu mudugudu wa Rebero.

Abayobozi bose bafashe ijambo bakaba bashimiye abaturage batuye umudugudu wa Rebero ku bufatanye bagira bubaka igihugu cyane cyane bahereye aho batuye, akaba ari indashyikirwa mu mihigo nk’uko icyivugo cy’uyu mudugudu kivuga.

 

 

 Umuyobozi w’umurenge wa Gikondo

Senderi nawe yahawe igihembo nk'umuturage ufasha umudugudu wa Rebero mu mihigo itandukanye y'umudugudu

  Hatanzwe ibihembo ku baturage b’indashyikirwa mu mudugudu wa Rebero

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *