Lalan Kumar, umusore w’imyaka 20 wo mu Buhinde yarekuwe by’agateganyo ategekwa kumara amezi atandatu afura akanatera ipasi imyenda y’abagore bose bo mu mudugudu atuyemo.
Urukiko rwategetse ko uwo musore azajya yigurira isabune n’ibindi byose bikenewe ngo afure imyenda y’abo bagore basaga 2000 batuye mu mudugudu wa Majhor muri Leta ya Bihar.
AFP yatangaje ko Kumar wari usanzwe abeshejweho no gufurira abandi, yatawe muri yombi muri Mata uyu mwaka ubwo yageragezaga gufata umugore ku ngufu.
Abagore bo mu mudugudu atuyemo bishimiye igihano yahawe, bavuga ko kizatuma abagabo bamenya kubaha abagore mu gihugu nk’u Buhinde gikunze kuvugwamo cyane ifatwa ku ngufu ry’abagore.
Mu mwaka wa 2012 u Buhinde bwavuguruye amategeko ahana ibyaha byo gufata ku ngufu no gusambanya abana nyuma y’ubwiyongere bukabije. Nubwo amategeko yakajijwe, ibyo byaha biracyakorwa cyane kuko nko mu 2020, abagore n’abakobwa basaga ibihumbi 28 batanze ibirego bavuga ko bafashwe ku ngufu.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube