Rutahizamu wahoze yatakira iyi kipe yambara ubururu n’umweru Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi batanu basezerewe mu ikipe y’Igihugu ya Uganda .
Uganda ikomeje kwitegura imikino ibiri izahuramo n’Amavubi y’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 7 Ukwakira saa Kumi n’ebyiri mu gihe izakira umukino w’umunsi wa kane mu Itsinda E, tariki ya 10 Ukwakira 2021.
Milutin ‘Micho’ Sredojević,wahoze atoza amavubi yamaze gusezerera abakinnyi batanu muri 33 yari yahamagaye.
Davis Kasirye wakiniye Rayon Sports ni umwe mu basezerewe. Abandi basezerewe ni Joachim Ojera, George Kaddu, Ibrahim Wamannah na David Bagoole, Biteganyijwe ko umutoza Micho azongeramo abakinnyi bakina hanze.
Abakinnyi ba Uganda basigaye mu mwiherero:
Abanyezamu:
Mutakubwa Joel (Express FC)
Alionzi Nafian (URA FC)
Tamale Simon (SoltiloBright Stars FC).
Ba myugariro:
Willa Paul (Vipers SC)
Wafula Innocent (KCCA FC)
Mandela Ashraf (URA FC)
Achai Herbert (KCCA FC)
Kayondo Abdu Aziizi (Vipers SC)
Walusimbi Enock (Express FC)
Iguma Denis (KCCA FC)
Najib Fesali (URAFC)
Mulondo Livingstone (Vipers SC)
Waswa Geofrey (KCCA FC)
Ramadan Musa (KCCA FC).
Abakina hagati:
Byaruhanga Bobosi (Vipers SC)
Mbowa Patrick (URA FC)
Kakooza Mahad (Express FC)
Kagimu Shafik(URA FC)
Karisa Milton (Vipers SC)
Mato Rogers, Poloto Julius (KCCA FC)
Orit Ibrahim (Vipers SC)
Kizza Martin (Express FC).
Ba rutahizamu:
Sentamu Yunus (Vipers SC)
Mukwala Stephen (URA FC)
Rwothomio Cromwell (URA FC)
Anaku Sadat (KCCA FC)
Aheebwa Brian (KCCA FC)
Kasirye Davis ari mu bakinnyi yasezerewe mu mwiherero wa Uganda.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube