Ngoma: Polisi yafashe abakwirakwizaga amafaranga y’amiganano

Mu gitondo cya tariki ya 28 Nzeri  Polisi ikorera mu Karere ka Ngoma yafashe Kazoza Audace w’imyaka 45 na Sinigenga Christopher w’imyaka 27, yabafatanye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 678,000 y’amiganano.

Aba Bafatiwe mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Mutenderi, Akagari ka Mutenderi, Umudugudu wa Torero nyuma yuko  bari bamaze kwishyura umuntu amafaranga ibihumbi 50 asanga ni amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafashwe ku bufatanye n’abaturage .

Yagize ati” Uko ari Babiri bagiye ku mukozi wa kimwe mu bigo bitanga serivisi zo kubitsa, kubikuza no kohereza amafaranga kuri telefoni. Umwe muri bo yamusabye kumushyirira amafaranga kuri konti ye ya telefoni, amubikiraho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Mu gihe yarimo kubara ayo mafaranga bari bamuhaye (inoti z’ibihumbi Bibiri) yumva ni nk’ibipapuro agira amacyenga arashishoza.”

CIP Hamdun  Twizeyimana akomeza avuga ko uwo mucuruzi nyuma yo gushishoza yahise abona ko ayo mafaranga ari amiganano ahita atabariza abantu baratabara.  bahita bakurikira ba bantu barabafata bahita bahamagara Polisi.

Yagizati” Abaturage bamaze gufata bariya bantu bahise bahamagara Polisi, ihageze yasanze bariya bantu uko ari babiri bafite igikapu kirimo amafaranga. Harimo inoti nshya 38 z’ibihumbi bitanu, (190,000FRW), harimo inoti nshya 219 z’ibihumbi Bibiri(438,000FRW) ukongeraho bya bihumbi 50 bari bahaye umukozi w’isosiyete y’itumanaho(Agent).

Bariya bantu bamaze gufatwa bavuze ko ariya mafaranga bayahawe n’umuntu wo mu Mujyi wa Kigali bari bamaze kugurishaho amabuye y’agaciro, ariko nta byangombwa bafite bigaragaza ko bacuruza amabuye y’agaciro nta n’ikimenyetso kigaragaza ko bayagurishije.

Kazoza Audace na Sinigenga Christopher bahise bashyikirizwa  RIB ikorera Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo kugira ngo hakorwe iperere. Kazoza nubundi yari amaze iminsi ashakishwa acyekwaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, Sinigenga we inkiko zari ziherutse kumukatira igifungu cy’imyaka ibiri kubera ubucuruzi bwa magendu, umwaka umwe yarawufunzwe undi urasubikwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Ngoma: Polisi yafashe abakwirakwizaga... Kazoza Audace  na Sinigenga Christopher

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *