AMAFOTO utabonye ahandi yaranze umukino Uganda yatsinzemo U Rwanda

Wari umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Muri uyu mukino wakiniwe ku matara y’i Nyamirambo,Uganda yatangiye irushwa ariko igerageza kwirwanaho ntiyinjizwa igitego.

Ni umukino wa 34 aya makipe yari agiye guhuramo, mu nshuro 33 zishize Uganda yatsinzemo 14, u Rwanda 10 ni mu gihe banganyije 9.

Rutahizamu Fahid Aziz niwe watsinze iki gitego ku munota wa 40 nyuma y’uburangare bwa ba myugariro b’u Rwanda bananiwe gukuraho umupira nyuma y’aho Mvuyekure Emery yari amaze gukuramo ishoti rikomeye.

Iki gitego cyabonetse nyuma y’aho Byaruhanga Bobosi yateye umupira hanyuma Rwatubyaye awuhindurira icyerekezo ukubita igiti cy’izamu,umunyezamu Mvuyekure ananirwa kuwufata usanga rutahizamu wa Uganda awuboneza mu rushundura.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *