Umutoza wa Paris Saint-Germain, Pochettino, yavuze abakinnyi batatu abona bafite amahirwe yo kwegukana igihembo cya Ballon d’or.
Mourico Pochettino yavuze ko yizera ko Messi ari we mukinnyi mwiza ku isi kandi ko agomba kwegukana iki gihembo, mu gihe Cristiano Ronaldo na Robert Lewandowski barangiza muri batatu ba mbere.
Abajijwe gutoranya uwo yaha igihembo cya Ballon d’Or uyu mwaka, Pochettino yabwiye El Partidazo de COPE mu ijoro ryo ku wa gatatu ati:“Ballon d’or igomba kujya kwa Messi nta gushidikanya. Nubwo kandi ntaba ntoza Messi, nakomeza kuvuga Messi. Ndasubiza n’umutima wanjye. Buri gihe mvuga uko mbyumva. Lewandowski yaba uwa kabiri, Cristiano Ronaldo wa gatatu. ”
Urutonde rw’abakinnyi 30 bahataniye igihembo cya Ballon d’Or uyu mwaka rwatangajwe ku wa gatanu ushize.
Iki gihembo uzagitwara azamenyekana mu kwezi gutaha.
Leonel Messi niwe uriguhabwa amahirwe menshi yo gutwara Ballon d’or
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube