Rutahizamu Sugira Ernest yamaze gusubira mu ikipe ya AS Kigali yahoze akinira, yasinyemo amasezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe.
Ku munsi w’ejo nibwo isoko ryo kugura abakinnyi ryarangiye mu Rwanda, uyu rutahizamu akaba ari bwo yasinyiye AS Kigali
Uyu Rutahizamu Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Sugira Ernest yagize ati “nishimiye kugaruka mu rugo muri AS Kigali.”
Yaherukaga muri AS Kigali muri 2016 ubwo yayivagamo yerekeza muri DR Congo mu ikipe ya AS Vita Club yakiniye umwaka umwe agahita agaruka mu Rwanda muri APR FC yakiniye kugeza muri 2020 ubwo yamutizaga muri Rayon Sports.
Rutahizamu Sugira Ernest
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube