Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe mu Karere ka Rulindo ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 y’amavuko.
Uyu mupadiri w’imyaka 36 yafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ukwakira 2021, ahita atangira gukorwaho iperereza.Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranweho bikekwa ko yagikoreye mu Mudugudu wa Kibogora, Akagari ka Burehe, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, ku wa 23 Ukwakira 2021.
Inkuru dukesha IGIHE Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yatangaje ko umupadiri watawe muri yombi akurikiranweho gusambanya umwana w’umukobwa.
Yagize ati “RIB yafunze umupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Burehe mu Karere ka Rulindo mu mwaka wa gatatu.’’
Iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu mupadiri yahamagaye uyu mwana, akamusaba kumusura iwe ngo amuhembe kuko yitwaye neza mu kizamini, hanyuma agahita amusambanya.
Padiri watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinihira mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Mu minsi ishize, Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yatangaje ko itazigera yihanganira Abapadiri bagaragaweho ibyaha byo gusambanya abana b’abahungu n’ab’abakobwa.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kacyiru-Kagugu akaba n’Umucamanza mu Rukiko rwa Kiliziya, Martin Uwamungu, yabwiye IGIHE ko ibibazo nk’ibi bitaraba byinshi ariko yemeza ko na bike byagaragaye ari agahomamunwa.
Ati “Icyo twashimira Imana ni uko ibibazo nk’ibi biri mu Rwanda ari kimwe cyangwa bibiri ariko icyo navuga ni uko iyo bije ni amahano.”
Padiri Uwamungu yavuze ko igihe hari umupadiri uguye mu cyaha cyo gusambanya umwana yaba umukobwa cyangwa umuhungu akurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda ndetse n’Urukiko rwa Kiliziya rukaba rwagira umwanzuro rumufataho igihe uwahohotewe aruregeye.
Mu bushakashatsi RIB iherutse gushyira hanze ku cyaha cyo gusambanya abana, bwagaragaje ko bumwe mu buryo (modus operandi) abasambanya abana bakoresha ari ukubashukisha impano cyangwa kubizeza ubufasha, biri ku kigero cya 55.4%
Dr. Murangira yibukije abaturarwanda ko RIB itazihanganira umuntu usambanya umwana, uwo ariwe wese n’icyo yaba akora cyose.
Yakomeje ati “RIB irakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’
Umupadiri watawe muri yombi, aramutse ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa yahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.
Src:IGIHE