Imbuto n’imboga ni bimwe mu biribwa by’ingenzi kuko bifitiye umubiri wacu akamaro kanini. Imbuto zikungahaye kuri za vitamin nka vitamine C na vitamine A, imyunyu ngugu n’ibindi byinshi. Imboga nazo zikungahaye kuri vitamini nka C, A na E, imyunyu ngungu n’ibindi umubiri wacu ukeneye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere, butubwira ko kimwe cya kabiri cy’ibiri ku isahani yacu bigomba kuba ari imbuto n’imboga.
Urugero rwa zimwe mu mbuto ni imineke, imyembe, amatunda, ibinyomoro, indimu, watermelon, amacunga, inkeri, inanasi n’izindi. Urugero rw’imboga ni dodo, amashu, karoti, imiteja, ibihaza, seleri n’ibindi
Usanga abantu bakunda kurya imbuto n’imboga badakunda kurwara za ndwara zizahaza benshi nk’indwara z’umutima, kanseri na diyabete.
Mu kamaro ko kurya imbuto harimo ibi:
.Zigabanya ibyago byo kurwara indwara zikomeye nka; za cancer, umutima, impyiko, diyabete n’izindi.
Zimara inyota: Zimwe mu mbuto nka watermelon, amacunga n’izindi nyinshi usanga zifite amazi akaba ariyo mpamvu zirinda umuntu kugira umwuma.
Zongera intege: zibonekamo isukari ifasha mu gutanga imbaraga umubiri ukoresha
Zituma umubiri w’umuntu ukora neza: Imbuto zifite imyunyu ariyo ituma umubiri ukora neza.
Zimwe mu mbuto nk’ipapayi, indimu n’izindi zikorwa mo imiti. Urugero nk’indimu ikoreshwa mu kuvura indwara zo mu buhumekero
Imbuto zivamo kandi umutobe uryoshye cyane
Imbuto ziratandukanye, zibamo intungamubiri zitandukanye kandi zifite akamaro gatandukanye. Ni byiza rero kurya imbuto zitandukanye.
Mu kamaro ko kurya imboga harimo ibi:
.Zituma uruhu ruba rwiza, amazi n’izindi ntungamubiri ziba mu mboga zishobora gutuma umuntu agira uruhu rwiza ruhorana itoto
Zifasha mu kugenzura ibiro: Imboga ntago zifitemo amasukari cyangwa ibivuta. Icyo rero cyikaba gituma zibasha gufasha umuntu kugenzura ibiro bye no guhora ku murongo.
Zifasha umuntu kwituma neza: Kwituma nabi ni kimwe mu bintu bikunze guhangayikisha abantu kuko akenshi usanga binatera ububabare. Amazi n’izindi ntungamubiri ziba mu mboga bishobora gufasha umuntu kwituma neza.
Zigabanya amahirwe yo kurwara indwara z’injyanamuntu: Imboga kimwe n’imbuto zishobora kurinda umuntu kwibasirwa n’indwara nka diyabete, kanseri, umutima n’izindi
Zongera ubudahangarwa bw’umubiri: nk’uko byanditswe n’umuganga Dr Mercola ku rubuga rwe rwa mercola.com, ubushakashatsi bwerekanye ko imboga zifite ibibabi by’icyatsi kibisi zongera ubudahangarwa bw’umubiri.
Zimwe mu mboga ziribwa zitetse ariko hari n’izishobora kuribwa ari mbisi nka karoti, amashu n’izindi.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube