Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 12 Ugushyingo 2021, ikipe ya Gasogi United yakoze ibirori byiswe “Ground Breaking Ceremony” byabereyemo umuhango wo gushimira indashyikirwa zitangiye siporo Nyarwanda n’icyamunara cy’imyambaro yayo, aho uwaguzwe menshi ari uwatanzweho miliyoni 4 Frw.
Ibi birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel byari byitabiriwe n’abarimo Umunyanyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, Bernard Makuza n’abayobozi b’amakipe atandukanye mu Rwanda.
Hari ‘band’ icuranga, Chorale ya St Paul yaririmbye indirimbo yubahiriza Gasogi United mu gutangiza ibi birori.
Nyiri Gasogi United akaba n’Umuyobozi wayo, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko biteye ishema kubona hari abantu benshi baje kubashyigikira mu birori bakoresheje.
Ati “Ndishimye cyane ku bw’uyu munsi, twawise ’Ground Breaking’ ariko ndatekereza ko tutibeshye, nejejwe cyane no kubona abagabo n’abagore baje kudushyigikira nka Gasogi.”
Muri ibi birori, herekanywe filime mbarankuru igaruka ku mateka n’ibigwi bya Gasogi United yashinzwe mu 2017 igakina Shampiyona ihereye mu Cyiciro cya Kabiri uwo mwaka (icyo gihe yitwa Unity de Gasogi), mu mwaka wa kabiri igahita izamuka mu Cyiciro cya Mbere.
Uburyo bugezweho bw’amashusho, ubusanzwe butamenyerewe mu Rwanda, ni bwo bwifashishijwe mu kugaragaza nimero abakinnyi ba Gasogi United bazajya bambara mu mwaka w’imikino wa 2021/22 haba mu mwambaro wo mu rugo, uwo hanze n’uwa gatatu.
Iki gikorwa cyakurikiwe n’icyamunara cyo kugurisha umwambaro mushya w’iyi kipe ‘jersey auction’, aho uwitanze menshi ari Birungi Jean Bosco usanzwe ari nyir’ikipe ya Vision FC yo mu Cyiciro cya Kabiri akaba na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Table Tennis, watanze miliyoni 4 Frw.
Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyatanze 1500$ asanga 200$ yatanzwe na Arthur Asiimwe ukiyobora, Impérial Blue 2000$, Forzza itanga 1000$ kimwe n’abandi barimo Niyitegeka Yves na Munyakazi Sadate.
KNC yavuze ko Umujyi wa Kigali winjiye mu bafatanyabikorwa ba Gasogi United kimwe n’ikipe ya Villarreal yo muri Espagne izabafasha mu guteza imbere umupira w’abakiri bato.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yashimiye Gasogi United ku gikorwa yateguye, avuga ko kigaragaza ko siporo Nyarwanda iri gutera imbere.
Yashimiye iyi kipe ku ruhare rwayo mu guteza imbere abakiri bato, kongera ihangana muri Shampiyona y’u Rwanda no kwerekana ko siporo irenga imbibi zo mu kibuga ikazana udushya mu kugurisha imyambaro n’ibindi.
Mu ndashyikirwa zitangira siporo Nyarwanda zashimiwe muri ibi birori harimo Gen. James Kabarebe usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC.
Undi wahawe igihembo nk’iki ni Muramira Grégoire wayoboye Isonga FA yarerewemo abakinnyi benshi barimo batandatu bakina muri Gasogi United uyu munsi mu gihe APR FC yahawe igihembo cyo guteza imbere umupira w’amaguru irera abakinnyi batandukanye.
Ndagijimama Emmanuel yashimiwe nk’umufana w’ukuri mbere y’uko hashimirwa abaterankunga barimo Umujyi wa Kigali, Forzza, Ingufu Gin Ltd, Radio/TV1, Imperial Blue, Hypno Energy drink, Bralirwa na Azam Group.
Gasogi United yatangiye Shampiyona ya 2021/22 itsinda Marines FC igitego 1-0 mbere yo kunganya na Mukura Victory Sports 1-1, iherutse gutangiza uburyo bwo kugura itike y’umwaka wose ku mikino yakiriye, ifite agaciro k’ibihumbi 300 Frw.
Ubwo Shampiyona izaba isubukuwe mu mpera z’icyumweru gitaha, Gasogi United izakira Rutsiro FC tariki ya 19 Ugushyingo mbere yo gusura Bugesera FC ku munsi wa kane.
Umufasha wa KNC yari yaje kumushyigikira
Nyiri Gorilla FC Hadji Mudaheranwa yari kumwe n’umufasha we washimiwe nk’umukunzi wa Gasogi United
Kwizera Aimable uzajya wambara nimero 15
Umuyobozi wa RBA, Arthur Asiimwe yerekana umwambaro wa Gasogi United yaguze
Birungi Jean Bosco yaguze umwambaro ‘jersey’ ya Gasogi United kuri miliyoni 4 Frw mu rwego rwo kuyishyigikira
Bernard Makuza yashimiye KNC ku bikorwa bikomeje kumuranga