Muhanga: Umukecuru yaje gusenga apfira mu kiliziya.

Amakuru yatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu, Gakwerere Eraste, avuga ko uwo mukecuru witwa Maniteze Emilienne w’imyaka ibarirwa muri 70 yari yaje mu misa ya mbere, igezemo hagati mu masaha ya saa tatu afatwa n’isereri yitura hasi mu rusengero ahita yitaba Imana.

Amakuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’umuryango wa nyakwigendera aravuga ko yarwaraga indwara y ’Umuvuduko w’amaraso kandi yafataga imiti imworohereza.

Gakwerere avuga ko nyuma y’uko inzego z’umutekano zimaze gukurikirana icyo kibazo hemejwe ko nyakwigendera ashyingurwa kuko amakuru yatanzwe agaragaza ko nta kindi yaba yazize usibye ubwo burwayi yari asanganywe.

Agira ati “N’ubundi mukecuru yari asanzwe yivuza indwara y’umuvuduko, asanzwe anagendana imiti y’ubwo burwayi bagerageje kumujyana ahantu ngo bamuramire ahita ashiramo umwuka, nta kindi gikekwa ko yaba yazize, hemejwe ko ashyingurwa ku wa 29 Ugushyingo 2021”.

Gakwerere yihanganishije umuryango wa nyakwigendera anasaba abaturage kurushaho kwipimisha indwara zitandura kuko hari igihe umuntu aba arwaye ntabimenye yarwara akaba yahasiga ubuzima.

Ku kijyanye no kuba hari uburyo bwashyirwaho bwo gutabara vuba ahahurira abantu benshi, ngo buragoye ko haboneka abaganga, ariko hari urubyiruko rw’abakorerabushake bakurikirana bene aho hantu.

Src:kigalitoday

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *