Uyu munyabigwi Lionel Messi ukinira Paris Saint-Germain na Argentina, yari mu byishimo kuwa mbere ubwo yazamuraga Ballon d’or ku nshuro ya karindwi.
Uyu rutahizamu uhembwa 650.000 by’amapawundi buri cyumweru ari mu nzira zo kuvugurura hoteri ye y’ibyumba 77 kubera ko yashyizwe mu zitujuje ubuziranenge busabwa n’umujyi.
Iyi hoteli ya Messi y’inyenyeri enye ’MiM Sitges’ iri hafi y’umutungo we bwite i Barcelona kandi ni hamwe mu hantu yakundaga gusura.
Nk’uko El Confidencial ibitangaza,ngo icyemezo cy’urukiko cyo gusenya uyu mutungo kiracyategerejwe.
Ndetse ngo begereye abahagarariye Messi kugira ngo batange ibisobanuro, ariko yaba we cyangwa ikipe ye ntabwo bahisemo kugira icyo bavuga kuri iki kibazo.
Messi ufite amahoteri muri Ibiza na Majorca afatanyije na Majestic Hotel Group, yakoresheje miliyoni 26 z’ama pound agura Hotel MiM Sitges, iri hafi kuri metero zisaga 100 uvuye ku nyanja, muri 2017.
Icyakora, amakuru avuga ko yabikoze atazi ko Sitges Town Hall igomba gusenywa kubera ko itubahirije amategeko agenga imyubakire.
Kimwe mu bibazo iyi hoteli ifite nuko ibaraza ryayo ari rinini cyane kandi yubatswe bishingiye kuri ryo ariyo mpamvu risenywe bishobora gutuma inyubako isenyuka.
Bivugwa ko Messi yamenyeshejwe gahunda yo gusenywa ku iyi hoteli ubwo ikinyamakuru kimwe cyamwegeraga kugira ngo agire icyo abivugaho.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.