Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Kagame Paul yitabiriye inama yiga ku gukorera inkingo muri Afurika

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021, ubwo Perezida Kagame yitabiraga inama nyafurika yubufatanye mu gukora inkingo yavuze ko Afurika ikwiriye kwiga uko inkingo zikorerwa muri Afurika ziyongera kugira ngo zifashe mu kwita ku buzima.

Iyi nama yatumijwemo umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’ikigo cyawo gishinzwe gukumira indwara hamwe n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuzima ndetse n’ikorwa ry’inkingo.

Ubu mu nkingo zitandukanye zikoreshwa muri Afurika, 99% zituruka hanze, bivuze ko 1% yazo ari zo zikorerwa kuri uyu mugabane. Iki ni kimwe mu bibazo iyi nama igomba gushakira umuti, kubera ko mu gihe ibyorezo bikomeje kwiyongera ku isi, abanyafurika bagahora bategereje ko inkingo zikenerwa zizaturuka ahandi, bishobora kurushaho gushyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.

Umukuru w’igihugu Kagame yavuze ko inzitizi Afurika yahuye na zo muri iki gihe cy’icyorezo cya covid-19, mu bijyanye no kubona ibikoresho byo gupima ndetse n’inkingo, byongeye kubibutsa ko hari icyo bakeneye gukora kandi babyikorera bo ubwabo.

Yagize ati “Iki kibazo ntabwo ari gishya, ariko na none ikibazo cy’ubuvuzi ni ikibazo cy’ubuzima n’urupfu, ni yo mpamvu Afurika igomba kubaka ubushobozi n’ubuhanga muri siyansi yo gukora ibyo byose, ndetse bigakorwa mu buryo bwihuse, dushobora kandi dukwiye gukora ibintu bishya, kandi tukabikora mu buryo butandukanye n’ubusanzwe”.

Yakomeje agira ati “Iyo mvuze ko dukeneye kugira ibyo dukora, tubyikoreye twebwe ubwacu, ntibivuze gukora twenyine, ubushakashatsi ku nkingo no kuzikora nyirizina ni umukoro w’isi yose, ni yo mpamvu tugomba gufatanya twese nk’Abanyafurika, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’ingenzi bo hirya no hino ku isi”.

Tedros Adhanom Ghebreyesus Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima WHO/OMS, Dr. yavuze ko Afurika hamwe n’ibindi bihugu bikennye kugeza ubu byabonye gusa 0.6% by’inkingo zose zakozwe za Covid-19.

Kugeza ubu kandi abamaze gukingirwa covid-19 ku mugabane wa Afurika, baracyari munsi ya 10%, ibintu bigaragaza uburemere bw’ikibazo cy’inkingo kuri uyu mugabane.

Mbere y’iyi nama, Umukuru w’igihugu akaba yari yabanje kwakira mu biro bye umuyobozi w’ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara (Africa CDC), John Nkengasong, hamwe n’umujyanama Mukuru w’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima WHO/OMS, Dr. Senait Fisseha.

Ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara (Africa CDC), cyatangije umugambi wo gukorera inkingo muri Afurika muri uyu mwaka mu kwezi kwa Mata, muri iyi nama hakaba harimo kurebwa intambwe imaze guterwa muri uyu mugambi kugira ngo iyi ntego igerweho, kubera ko Afurika ifite intego yo kuba yavuye kuri 1% y’inkingo zikorerwa kuri uyu mugabane zihakoreshwa, bakazagera kuri 60% mu mwaka wa 2040.

Ku itariki 26 Ukwakira 2021 hasinywe amasezerano hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Senegal na kompanyi ya Bion-Tech izwi cyane mu bijyanye no gukora inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer, aya masezerano akaba yaravugaga ko muri ibi bihugu byombi hagiye gutangira gukorerwa inkingo, by’umwihariko mu Rwanda hakazakorerwa urukingo rwa Covid-19, Malaria ndetse n’igituntu.

src:Kigalitoday

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *